Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo kwegukana ibihembo bitandatu mu irushanwa rya ASEAN Coffee Excellence Awards (ACEA) ryabaye mu 2026, ryitabiriwe n’abakora ikawa bo mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Mu mpagararizi 10 z’ikawa u Rwanda rwari rwatanze muri iri rushanwa, esheshatu zahawe ibihembo birimo bitatu byo ku rwego rwa Platinum n’ibindi bitatu bya Gold.
Ibihembo bya Platinum byahawe ikawa yabonye amanota 90% kuzamura, mu gihe ibya Gold byahawe izabonye amanota ari hagati ya 80% na 89%.
Iyi ntsinzi yongeye gushimangira izina ry’u Rwanda nk’igihugu gifite ikawa y’ubwiza bwo ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko mu cyiciro cy’ikawa yihariye (Specialty Coffee), ikomeje gukundwa ku masoko mpuzamahanga.
Ikawa ikomeje kuba kimwe mu bicuruzwa byinjiriza u Rwanda amadovize menshi ndetse intego ikaba ari ukuyongera.
Mu 2025, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 23.860 z’ikawa idakaranze, rwinjiza miliyoni 148,6$, avuye kuri miliyoni 89,8$ yari yinjijwe mu 2024. Ni izamuka rya 65%, rikaba ari ryo ryinjije amafaranga menshi mu mateka y’ubucuruzi bw’ikawa y’u Rwanda mu mwaka umwe.
U Rwanda rwihaye intego yo kuzamura ikawa rwohereza mu mahanga ikagera kuri toni 32.000 mu 2029, ikazaba yinjiriza igihugu asaga miliyoni 192$.









