Inkongi y’umuriro yibasiye Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Musamvu TCC, riherereye mu Karere ka Ngoma, yangiza ibikoresho byose byari mu nyubako iraramo abanyeshuri b’abahungu, birimo ibitanda 72.
Iyi nkongi yatangaiye ahagana saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Ingabire Benoit, yavuze ko inkongi yibasiye igice cy’inyubako kiraramo abanyeshuri b’abahungu ndetse n’aho bafatira amafunguro.
Yasobanuye ko ibikoresho byose byari mu cyumba abanyeshuri bararamo byahiye, mu gihe ibyari mu gice cy’aho bafatira amafunguro byabashije gukurwamo bitangiritse.
Ati: “Nibyo koko igice cy’iri shuri cyahiye, hahiye igice cyararagamo abanyeshuri b’abahungu, harimo ibitanda 72, mu gihe ikindi gice cyariragamo abanyeshuri bose ariko cyo ibikoresho byarimo byakuwemo. Ibyangiritse ni ibyari mu gice abanyeshuri bararamo kuko ibyarimo byose byahiye.”
Uyu muyobozi yavuze ko kuba inkongi yadutse abanyeshuri bose bari mu masomo byatumye nta muntu n’umwe uyigwamo cyangwa ngo akomereke.
Yashimiye Polisi y’u Rwanda yahise itabara ikazimya umuriro, bikarinda ko ukwira mu bindi bice by’ishuri.
Yijeje ababyeyi baharerera ko abana babo batekanye, avuga ko ubuyobozi bw’Akarere buri gukorana n’izindi nzego ndetse n’abafatanyabikorwa kugira ngo abanyeshuri babone ibikoresho by’ibanze, bakomeze amasomo yabo.
Ati: “Ababyeyi bafite abana kuri iri shuri twababwira ko nta mwana n’umwe wari uri muri iyi nyubako. Ubu turi kumwe n’izindi nzego hamwe n’abafatanyabikorwa tugiye kureba uko babona bimwe mu bikoresho by’ibanze kugira ngo ubuzima bukomeze, bakomeze amasomo.”
Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, kuko Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zatangiye iperereza rigamije kumenya icyayiteye.
🚨 AMAKURU AGEZWEHO 🚨
— Umunota (@umunotanews) November 11, 2026
Inyubako abanyeshuri bararamo ‘dortoir’ y’Ishuri ry'Imyuga n'Ubumenyingiro (TVET), Musamvu Technical Secondary School, riherereye mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma, mu Ntara y'Iburasirazuba ryafashwe n’inkongi y’umuriro. #UmunotaNews pic.twitter.com/wqEYPDHAes










