sangiza abandi

U Rwanda na Liberia byasinyanye amasezerano yo guteza imbere inzego z’ibanze

sangiza abandi

U Rwanda na Liberia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka itanu agamije kongerera ubushobozi inzego z’ibanze no gufasha Liberia gushyira mu bikorwa gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.

Aya masezerano yashyizweho umukono hagati ya Rwanda Cooperation Initiative, Ikigo gishinzwe gusangiza ibindi bihugu ubunararibonye n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo, na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya Liberia.

Azibanda ku kongerera ubushobozi inzego z’ubuyobozi, kunoza imitangire ya serivisi no gufasha Liberia kubaka imiyoborere ishingiye ku ikoranabuhanga no ku ruhare rw’abaturage.

Umuyobozi wa Rwanda Cooperation Initiative, Richard Niyonshuti, yavuze ko aya masezerano ashimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, kuko Liberia imaze igihe yohereza intumwa mu Rwanda kwigira ku buryo inzego z’igihugu zikora.

Yagize ati: “Twagiye twakira amatsinda atandukanye yagiye aza kureba uko u Rwanda rukora ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye na serivisi zo gucunga ubutaka, imari n’izindi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wungirije wa Liberia, Edward Mulbah, yavuze ko igihugu cye kimaze kungukira byinshi ku bunararibonye bw’u Rwanda, cyane cyane mu gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, harimo urubuga rwa Irembo.

Yasobanuye ko bashaka kubakira imiyoborere yabo ku ikoranabuhanga kugira ngo barusheho kunoza uburyo abaturage bahabwa serivisi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’u Rwanda, Dominique Habimana, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze ko Liberia izifashisha ubu bufatanye mu kwigira ku buryo u Rwanda rwagiye rushakira ibisubizo ibibazo by’imiyoborere, rufatanyije n’abaturage.

Ati: “Muri uru rugendo rw’imyaka itanu tugiye kugendana, bazareba uko bashobora gushyira zimwe muri gahunda u Rwanda rukoresha mu miyoborere y’inzego zo mu gihugu cyabo kugira ngo abaturage babo bahabwe serivisi nziza zibafasha gutera imbere.”

Mu myaka umunani ishize, Rwanda Cooperation Initiative yakiriye amatsinda 22 y’intumwa za Liberia, yari agizwe n’abantu 139, mu bikorwa byo gusangira ubunararibonye mu nzego zitandukanye.

Ubu bufatanye bwitezweho gufasha Liberia kunoza imiyoborere no kwihutisha gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi na serivisi, ishingiye ku bunararibonye imaze imyaka yigira ku Rwanda.

U Rwanda na Liberia byasinyanye amasezerano yo guteza imbere inzego z’ibanze
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’u Rwanda, Dominique Habimana, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

Photos:

[fluentform id="3"]