sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yahagarariye Perezida Kagame muri COP31

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yageze i Antalya muri Türkiye, aho agiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu nama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP31), u Rwanda rukaba rugiye kuyitabira rwibanda ku kongera inkunga y’amafaranga yo guhangana n’iki kibazo no gukurura ishoramari rirengera ibidukikije.

Iyi nama yitabiriwe n’intumwa ziturutse mu bihugu 196, zirimo abakuru b’ibihugu 95 n’abahagarariye za guverinoma zisaga 100.

U Rwanda rwitabiriye iyi nama rufite ingingo zitandukanye rugamije kugeza ku ruhando mpuzamahanga, zirimo gusaba kongera inkunga y’amafaranga ahabwa ibihugu kugira ngo bihangane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ishoramari rirengera ibidukikije no gushimangira ubufatanye mpuzamahanga.

Mu biganiro bizabera muri COP31, u Rwanda ruzibanda ku ngingo zirimo gusaba ko hashyirwa mu bikorwa gahunda yo gutanga miliyari 300 z’amadolari ya Amerika buri mwaka yo gufasha ibihugu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Hari kandi guteza imbere ubushobozi bw’ibihugu bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere amasoko ya karubone, gushaka ishoramari mu mishinga igabanya imyuka ihumanya ikirere no gufasha ibihugu byugarijwe n’ibihombo n’ibyangijwe n’ihindagurika ry’ibihe.

U Rwanda ruzanagaragaza akamaro ko kongera ikoranabuhanga, amahugurwa n’inkunga ifasha ibihugu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ndetse no kwimakaza ikoreshwa ry’ingufu zisukuye, by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Iyi nama kandi izaba umwanya wo kugaragaza amahirwe y’ishoramari mu Rwanda mu nzego zirimo ingufu zisubira, ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, ubwikorezi butangiza ibidukikije, ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi no kubungabunga umutungo kamere.

Mu bindi u Rwanda ruzasaba ibihugu bizitabira iyi nama harimo kwemeza no gushyira mu bikorwa byihuse Amasezerano ya Kigali agamije kugabanya ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere, nk’uko byongeye gushimangirwa mu nama ya MOP38.

U Rwanda ruzanifashisha COP31 mu kumurika gahunda yarwo y’ibikorwa byo kugabanya imyuka ihumanya ikirere (NDC), amahirwe y’ishoramari mu mishinga irengera ibidukikije no gushaka abafatanyabikorwa mu iterambere rirambye.

Kimwe mu byitezwe muri iyi nama ni ugushyiraho urwego rushya ruzafasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona inkunga n’ishoramari byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Uru rwego ruzahuza ibihugu n’inzego z’abikorera bakorera ku isoko mpuzamahanga rya karubone, hagamijwe gukemura imbogamizi zikigaragara kuri iri soko no korohereza ibihugu kubona amafaranga yo gushora mu mishinga igabanya imyuka ihumanya ikirere.

Biteganyijwe ko imikorere y’uru rwego izashyirwaho umukono tariki ya 12 Ugushyingo 2026, bikaba byitezweho kongera amahirwe y’ishoramari mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yageze i Antalya muri Türkiye, aho agiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu nama ya COP 31

Photos:

[fluentform id="3"]