sangiza abandi

Brig Gen Karuretwa yasabye abakozi ba Leta gushyira hamwe mu guteza imbere u Rwanda

sangiza abandi

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa, yasabye abakozi ba Leta kurangwa n’ubumwe, ubufatanye, ubunyamwuga n’ubwitange kugira ngo intego z’iterambere ry’u Rwanda zigerweho.

Yabigarutseho ubwo yagezaga ikiganiro ku bitabiriye icyiciro cya gatatu cya gahunda y’amahugurwa ahabwa abakozi ba Leta, izwi nka National Induction Programme, iri kubera mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Gabiro.

Ikiganiro cye cyari gifite umutwe ugira uti “Kuva ku Cyerekezo cy’Igihugu kugera ku nshingano zo guteza imbere abaturage”, cyibanze ku ruhare rw’abakozi ba Leta mu guhindura intego n’icyerekezo by’Igihugu ibikorwa bifatika bifitiye abaturage akamaro.

Brig Gen Karuretwa yagarutse ku Cyerekezo cy’u Rwanda 2050, asobanura intego z’iterambere rirambye u Rwanda rwihaye, anagaragaza uruhare rukomeye rw’inzego za Leta n’abakozi bazo mu kuzigeraho.

Yashimangiye ko kugera kuri izo ntego bisaba imbaraga zihuriweho, ubufatanye n’imikorere ishingiye ku cyerekezo kimwe, agaragaza ko ubumwe ari inkingi ituma abakozi ba Leta bakorera hamwe bagamije inyungu rusange z’Igihugu, hatitawe ku myanya bafite cyangwa inshingano bashinzwe.

Agaruka ku ruhare rw’urubyiruko ruri mu bakozi ba Leta, Brig Gen Karuretwa yavuze ko igisekuru cyarokoye u Rwanda kikongera kucyubaka nyuma y’amateka akomeye rwanyuzemo, ubu kiri gushyikiriza abakiri bato inshingano zo gukomeza guteza imbere Igihugu.

Yagize ati: “Imyaka 32 irashize, ubwo u Rwanda rwari ruri mu bihe bikomeye byo gusenyuka, igisekuru cyariho icyo gihe cyafashe iya mbere mu gutabara Igihugu no kucyubaka, kibikora gifite ubushake n’umurava bidasanzwe. Bamwe muri bo baracyakorera Leta, mu gihe benshi begereje kurangiza inshingano zabo. Ubu urumuri rw’ubuyobozi n’inshingano bamurikaga bamaze kubibashyikiriza.”

Yibukije abitabiriye aya mahugurwa ko buri mukozi wa Leta afite uruhare rutaziguye mu kugera ku ntego z’Igihugu, abasaba kurangwa n’umurava, ubunyamwuga no kubazwa inshingano.

Yashimangiye ko abakozi ba Leta bakwiye gushyira imbere inyungu z’abaturage mu kazi kabo ka buri munsi, kuko imikorere ya buri wese igira uruhare mu kugena icyerekezo cy’iterambere n’ejo hazaza h’u Rwanda.

Brig Gen Karuretwa yasabye abakozi ba Leta gushyira hamwe mu guteza imbere u Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]