Umunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior, yatangaje ko agiye kwitabaza inzego z’ubutabera kugira ngo akurikirane abantu bakomeje gukoresha izina n’amafoto ye mu gukwirakwiza amakuru avuga ko agirana umubano wihariye n’abakobwa batandukanye i Kigali.
Dande Junior ni Umunya-Cameroun ufite imyaka 28, wageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2026, aho asanzwe akina nk’umunyezamu.
Ibi bibaye mu gihe ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane TikTok, hakomeje gukwirakwizwa amajwi y’abakobwa bavuga ku mubano wabo n’abakinnyi batandukanye b’umupira w’amaguru, barimo uyu munyezamu.
Ku wa 10 Ugushyingo 2026, Dande Junior yanyujije ubutumwa kuri konti ye ya Instagram, aburira abantu bakomeje gukoresha amafoto n’izina rye mu gukwirakwiza amakuru avuga ko ari mu bakinnyi bagirana umubano wihariye n’abakobwa batandukanye.
Yavuze ko nta ruhare afite muri ayo makuru, ashimangira ko abayahimba n’abayakwirakwiza bari gukurikiranwa umwe ku wundi, ndetse ko bashobora guhamagarwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Yagize ati: “Muraho mwese. Ndabwira abantu bose bamaze iminsi bakwirakwiza amakuru y’ibinyoma, bakoresha ifoto yanjye, kandi nyamara ibyo bavuga nta kintu mbiziho. Muri gukurikiranwa umwe ku wundi kugeza ku wa nyuma, kandi mwese mushobora gusabwa kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu masaha ari imbere. Ntuye muri iki gihugu kandi nzi uburenganzira bwanjye.”
Uyu munyezamu yagaragaje ko atazihanganira abantu bakoresha isura ye n’izina rye mu kumwitirira amakuru avuga ko ari ibihuha, ashimangira ko azi uburenganzira afite kandi ko yiteguye kuburengera akoresheje inzira z’amategeko.









