Ntarama Pig Farm yigishije ababyeyi bo mu Mudugudu wa Nyamabuye, mu Murenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera, uko bategura inyama z’ingurube bazivanga n’imboga kugira ngo babashe kuzikoresha mu mafunguro yuzuye afasha abana gukura neza, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, muri gahunda y’ubukangurambaga yiswe ‘Ntarama, Hehe n’Igwingira’, yateguwe n’Umurenge wa Ntarama na Ntarama Pig Farmers, ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.
Iyi gahunda yari igamije gukangurira ababyeyi kwita ku mirire y’abana, kubategurira indyo yuzuye no kugira uruhare mu gukumira imirire mibi n’igwingira.
Umuyobozi wa Ntarama Pig Farm, Peace Niyoyita, yavuze ko imwe mu mbogamizi zituma abantu badakunze gukoresha inyama z’ingurube mu mafunguro yo mu ngo ari uko benshi baba batazi uburyo bwo kuzitegura neza.
Yagize ati: “Ikibazo dukunze guhura na cyo nk’abari muri uru ruganda ni uko abantu benshi batazi guteka inyama z’ingurube mu ngo zabo. Bazizi nk’inyama zo mu kabari, kandi abagore ntibakunze kujyayo. Ni yo mpamvu muri gahunda yacu twaje gutoza ababyeyi kuzitegura mu buryo bworoshye, bakoresheje imboga nk’inyanya, karoti, poivron n’ibitunguru.”
Muri iki gikorwa, Ntarama Pig Farm yazanye umutetsi wabigize umwuga, wigishije ababyeyi uko bategura inyama z’ingurube bazivanga n’imboga zitandukanye, kugira ngo babashe kuzikoresha mu mafunguro ateguye neza kandi yuzuye.
Peace Niyoyita yavuze ko intego yabo ari uguhindura imyumvire y’abaturage ku ikoreshwa ry’inyama z’ingurube, bakamenya ko zitagenewe kuribwa mu minsi mikuru cyangwa mu tubari gusa, ahubwo ko zishobora no gutegurwa mu ngo mu gihe cyose umuryango ubishoboye.
Yagaragaje ko ikiro cy’inyama z’ingurube zitunganyirizwa muri Ntarama Pig Farm kigura 4.600 Frw, ashimangira ko ari igiciro kiri hasi ugereranyije n’ibiciro by’inyama zimwe na zimwe ziri ku isoko.
Yavuze ko Ntarama Pig Farm yiyemeje gutanga inyama z’ingurube ku bana bagaragayeho igwingira mu Murenge wa Ntarama, asobanura ko muri iyi gahunda, abo bana bazajya bahurizwa ku Kigo Nderabuzima cya Ntarama, bagapimwa ndetse bagahabwa indyo yuzuye irimo n’inyama z’ingurube zizajya zitangwa na Ntarama Pig Farm buri cyumweru. Iki gikorwa giteganyijwe kumara amezi atandatu.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick, yashimiye Ntarama Pig Farm n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare muri iki gikorwa, avuga ko kurwanya igwingira bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, ariko ko uruhare rukomeye rutangirira mu muryango.
Yashimangiye ko ababyeyi bafite inshingano zo kwita ku bana babo, bakabarinda indwara, bakurikirana imikurire yabo kandi bakabategurira indyo yuzuye ibafasha kugira ubuzima bwiza.
Ati: “Umwana wanjye ishema ryanjye. Ni yo mpamvu tugomba kumwitaho, tukamurinda, tukamuha ubuzima bwiza n’igikuriro. Iyo tuvuga umudugudu utarangwamo igwingira, bitangirira mu rugo, umuryango ukita ku mwana, ukamutegurira ifunguro ryuzuye rimurinda indwara, rimutera imbaraga kandi rimwubakira umubiri.”
Mu rwego rwo gushimira no gukomeza gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi, imiryango 32 yitwaye neza muri iyi gahunda yahembwe inkoko ebyiri kuri buri muryango, kugira ngo zizabafashe kunoza imirire mu ngo zabo.
Bamwe mu babyeyi bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bishimiye aya mahugurwa, bavuga ko mbere batari bazi neza uko inyama z’ingurube zitegurwa mu ngo, ariko ko ubumenyi bahawe buzabafasha kuzitegura no kuzikoresha mu mafunguro y’imiryango yabo, harimo n’ay’abana.
Ubukangurambaga bwa ‘Ntarama, Hehe n’Igwingira’ bwibanze ku gushishikariza buri muryango kugira uruhare mu kurwanya igwingira, binyuze mu gutegura indyo yuzuye, kwita ku bana no gukurikirana imikurire yabo kugira ngo bakure neza.








































