Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko Francophonie ari urubuga rukomeye ruhuza ibihugu n’abaturage bafite imico n’amateka bitandukanye, rukabafasha gusangira ubumenyi, guteza imbere ubufatanye no kubaka amahoro.
Yabigarutseho ku wa 13 Ugushyingo 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Village de la Francophonie, iri kubera i Phnom Penh muri Cambodia, mu rwego rwo gutegura Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize uyu muryango.
Mushikiwabo yavuze ko iki gikorwa cyitabiriwe n’ibihugu byo ku migabane itanu, kikaba umwanya wo kumurika imico, amateka n’ibyo ibihugu bigize Francophonie byagezeho. Yashimangiye ko uyu muryango udakwiye kugarukira ku biganiro bya dipolomasi na politiki gusa, ahubwo ugomba no guhuza abaturage no kubafasha kwishimira ubudasa bwabo.
Yagaragaje isano iri hagati ya Cambodia n’u Rwanda, avuga ko ibihugu byombi bifite amateka akomeye, abaturage bagaragaje ubudahangarwa mu bihe bikomeye ndetse n’icyerekezo cyo kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro n’iterambere.
Yongeyeho ko umuziki n’imbyino ari imwe mu nzira zikomeye zo guhuza abantu baturuka mu bihugu bitandukanye.
Gufungura Village de la Francophonie byaranzwe n’imbyino n’ibindi bikorwa ndangamuco by’abahanzi bo muri Cambodia n’Abanyarwanda bo mu Itorero ry’Igihugu. Iki gikorwa kizakomeza kugeza ku wa 17 Ugushyingo, kikaba giteganyijwe kwakira abantu bagera ku 100.000.
Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize Francophonie iteganyijwe kubera i Phnom Penh ku wa 15 n’uwa 16 Ugushyingo 2026, yitabirwe n’abahagarariye ibihugu na za Guverinoma 90 bigize uyu muryango.
Abayobozi bazaganira ku bufatanye mu bya politiki, ubukungu, umuco n’uburezi, hashingiwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kongera gushora imbaraga mu mahoro kugira ngo haboneke iterambere risangiwe n’umutekano urambye.”
Iyi nama izaba n’umwanya wo gutora Umunyamabanga Mukuru wa OIF uzayobora uyu muryango mu myaka ine iri imbere, kuva mu 2027 kugeza mu 2030. Abakandida bane bahatanye barimo na Louise Mushikiwabo ushaka gukomeza kuyobora uyu muryango.
Mbere y’iyi nama, ku wa 14 Ugushyingo hazaba inama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie. Hazanabaho imurikabikorwa rya FrancoTech ryibanda ku ikoranabuhanga n’udushya, hamwe n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere ubucuruzi, umuco n’imikoranire hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.









