sangiza abandi

RDC yakuye kandidatire ya Juliana Lumumba muri OIF ishyigikira Umunya-Romania

sangiza abandi

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yikuye mu rugamba rwo guhatanira kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ikuraho kandidatire ya Juliana Amato Lumumba, ishyigikira Umunya-Romania Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yashyize ahagaragara i Phnom Penh muri Cambodge, ku wa 14 Ugushyingo 2026, yavuze ko iki cyemezo kigamije gufasha ibihugu bigize OIF kugera ku bwumvikane ku mukandida umwe ushobora guhuza abanyamuryango b’uyu muryango.

Guverinoma ya RDC yashimiye Juliana Amato Lumumba ku ruhare yagize muri iki gikorwa, ishimangira ko kumukuriraho kandidatire bitavuze ko ishidikanya ku bushobozi bwe, ubunararibonye cyangwa uruhare rwe mu guharanira ivugururwa rya OIF.

Iyi minisiteri yasobanuye ko iki cyemezo gifashwe mu gihe inzira yo gutoranya Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango yari imaze kugaragaramo umwuka w’amakimbirane, bityo ko Kinshasa yahisemo kugira uruhare mu gushaka igisubizo kirimo ubwumvikane, hagamijwe kurinda ubumwe n’indangagaciro za OIF.

Nyuma y’ibiganiro yagiranye na Romania, RDC yemeye gushyigikira kandidatire ya Dacian Cioloș watanzwe n’iki gihugu, mu rwego rwo gushaka ubwumvikane bwagutse hagati y’ibihugu bigize OIF.

Gusa Kinshasa yagaragaje ko kugira ngo haboneke umukandida wumvikanwaho na benshi, bidakwiye kuba inshingano z’igihugu kimwe gusa, ahubwo ko impande zose zihatanira uyu mwanya zikwiye kugira uruhare mu gushaka igisubizo.

Iki cyemezo kije mu gihe guhatanira kuyobora OIF byari bimaze iminsi bivugwamo umwuka w’amakimbirane hagati ya Kigali na Kinshasa, cyane cyane nyuma y’uko u Rwanda rwemeje kandidatire ya Louise Mushikiwabo uri guhatanira kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu.

Kije kandi gikurikira amakuru yatangajwe na Jeune Afrique avuga ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yaba yasabye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame gukuramo kandidatire ya Louise Mushikiwabo kugira ngo RDC itivana muri uyu muryango. Icyifuzo u Rwanda rwateye utwatsi.

Ku wa 11 Ugushyingo 2026, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, Patrick Muyaya, yabwiye Radio France Internationale (RFI) ko kongera gutora Mushikiwabo bidahuye n’indangagaciro igihugu cye kigenderaho, zirimo ubufatanye hagati y’ibihugu, kubaha ubusugire bwabyo na demokarasi.

Amatora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026 ni yo azagaragaza uzayobora uyu muryango muri manda ya 2027-2030 aho kuri ubu hasigayemo abakandida batatu, ari bo Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, Dr. Coumba Ba wa Mauritanie na Dacian Julien Cioloș wa Roumanie.


Photos:

[fluentform id="3"]