Ibihugu bitanu byo ku Mugabane w’u Burayi birateganya gutangaza amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira basabye ubuhungiro ariko ubusabe bwabo bukangwa, ariko bararangije inzira zose z’amategeko zibemerera kuguma muri ibyo bihugu.
Ibi bihugu birimo u Budage, Autriche, u Bugereki, Danemark n’u Buholandi, nk’uko amakuru yatangajwe Reuters ku wa 16 Ugushyingo 2026 abivuga.
Reuters ivuga ko yahawe amakuru n’abantu babiri bafite ibimenyetso kuri iyi gahunda avuga ko aya masezerano ateganyijwe gutangazwa kuri uyu wa Mbere, mu nama izabera i Vienne muri Autriche.
Ibi bihugu byari byatangaje muri Nzeri 2026 ko biri mu biganiro bigamije kugirana amasezerano n’igihugu kitari mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), kugira ngo hashyirweho ibigo bizajya byoherezwamo abimukira banze uburenganzira bwo kuguma ku Mugabane w’u Burayi.
Iyi gahunda ije nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeje amabwiriza mashya agenga isubizwa ry’abimukira mu bihugu bakomokamo cyangwa ahandi hantu bemerewe kujyanwa. Ayo mabwiriza agamije kwihutisha iyoherezwa ry’abimukira, anemerera ibihugu bigize uyu muryango gushyiraho ibigo byakira abimukira hanze yawo.
Iyi gahunda iri mu ngamba ibihugu by’i Burayi biri gufata mu rwego rwo kugabanya abimukira binjira ku mugabane wabo mu buryo butemewe no kongera umubare w’abasubizwa aho bakomoka.
Iyi gahunda y’ibihugu bitanu itandukanye n’umushinga u Bwongereza bwari bufite wo kohereza mu Rwanda abimukira, ariko ukaza guhagarikwa.
Uwo mushinga wari ugamije kohereza mu Rwanda abimukira bari bakiri mu nzira zo gusuzumwa kw’ubusabe bwabo bw’ubuhungiro, mu gihe gahunda nshya yo ireba gusa abarangije inzira zose z’amategeko kandi bakaba barimwe uburenganzira bwo kuguma i Burayi.
Haribazwa uko uburenganzira bw’abimukira buzarengerwa
Nubwo abayobozi b’ibi bihugu bitanu bagiye bagaragaza ko gahunda yabo izubahiriza amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’amasezerano mpuzamahanga, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu iracyafite impungenge ku burenganzira bw’abimukira bazoherezwa mu bihugu batigeze bagiramo aho bahuriye.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango wa Danish Refugee Council mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Céline Mias, yagaragaje impungenge ku buryo abimukira bazaba barengerewe mu gihe uburenganzira bwabo bwaba buhutajwe.
Yagize ati: “Ni ubuhe buryo abantu bazaba bafite bwo kwitabaza mu gihe uburenganzira bwabo buzaba bwahungabanyijwe, kandi ni nde uzabibazwa? Niba inshingano zizaguma ku gihugu cy’i Burayi kizaba cyaboherereje, bizakorwa bite mu bikorwa?”
Mu kwezi kwa Nyakanga 2026, Inama y’u Burayi (Council of Europe), ihuza ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu, yari yatangaje ko gahunda nk’izi zo kohereza abimukira mu bigo byo hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi zishobora guteza ibibazo bikomeye bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Ku rundi ruhande, abayobozi bashyigikiye iyi gahunda bavuga ko intego nyamukuru atari ukohereza umubare munini w’abimukira, ahubwo ari ukubaca intege kugira ngo batongera kugerageza kwinjira mu Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bavuga ko kuba umwimukira ashobora gukoresha amafaranga ibihumbi by’amayero yishyura abamufasha kwambuka mu buryo butemewe, akagera i Burayi ariko agahita yoherezwa mu kindi gihugu, bishobora gutuma bamwe bareka kugerageza urwo rugendo.
Icyakora, abamagana iyi gahunda bavuga ko nta bimenyetso bifatika bihagije byerekana ko gukaza ingamba zo guhangana n’abimukira no kubohereza mu bindi bihugu bigabanya umubare w’abimukira mu gihe kirekire.
U Rwanda rwiteguye kwakira abimukira boherezwa n’ibihugu by’Iburengerazuba
U Rwanda rwagiye rugaragaza ubushake bwo kwakira abimukira ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi biba bitagishaka ko baguma ku butaka bwabyo, nubwo gahunda nk’izi zakunze guteza impaka ku rwego mpuzamahanga.
Perezida Paul Kagame yagiye ashimirwa n’abayobozi bo mu Burengerazuba bw’Isi no muri Afurika uruhare rw’u Rwanda mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kongera kubaka igihugu, kikaba kimwe mu byifashishwa mu ishoramari no mu bikorwa by’ubufatanye mpuzamahanga.
Iyi gahunda nshya n’ishyirwa mu bikorwa, izaba ari imwe mu ntambwe nshya mu bufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu by’i Burayi mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira, ariko ikazaba inasaba ibisobanuro birambuye ku burenganzira bw’abazoherezwa mu Rwanda n’inshingano z’ibihugu bizaba byabohereje.








