sangiza abandi

Kigali: Polisi yafashe babiri bakwirakwizaga urumogi 

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu babiri bakekwaho gutunda no gukwirakwiza urumogi, nyuma yo kubasangana ibiro 15 by’iki kiyobyabwenge mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Aba bagabo bafashwe ku wa 14 Ugushyingo 2026, mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Amahoro, Umudugudu w’Amahoro, ubwo bari batwaye urumogi kuri moto.

Amakuru yatangajwe na Polisi agaragaza ko abakekwa bavuze ko bari bakuye urwo rumogi mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Base, bakaba bari barujyanye mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Juru, mbere y’uko bafatirwa i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ifatwa ry’aba bakekwa ryaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wagize amakenga abonye umumotari apakiye ibintu bikemangwa mu masaha y’ijoro.

Uwo muturage yahise ahamagara Polisi, ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, itabara ifata abo bagabo n’urumogi bari batwaye rutaragera ku bandi bantu.

Abakekwa, urumogi n’iyo moto bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha bakekwaho cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge. 

Polisi yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane abandi bashobora kuba bafatanyije na bo, kuko amakuru y’ibanze agaragaza ko hari abandi bakorana.

CIP Gahonzire yashimiye abaturage bakomeza gutanga amakuru afasha inzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge, asaba n’abandi gukomeza kugira uruhare mu gutahura ababicuruza n’ababikwirakwiza.

Yavuze ko kuba urumogi rukomeje gufatwa bigaragaza ko hakiri abantu bishora mu bikorwa byo kurucuruza no kurunywa, ariko ko n’abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka zabyo kandi bakagira uruhare mu kubikumira.

Polisi kandi yagiriye inama abamotari kwirinda kujya mu bikorwa byo gutwara no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ibasaba kujya batanga amakuru igihe babonye imizigo iteye amakenga bahawe ngo bayitware, kuko ishobora kuba irimo ibiyobyabwenge, ibicuruzwa bitemewe cyangwa magendu.

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye. Uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kurukora, kuruhinga, kurutunganya, kurutunda, kurubika, kurutanga cyangwa kurugurisha ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 na miliyoni 30 Frw.

Photos:

[fluentform id="3"]