sangiza abandi

Louise Mushikiwabo yongerewe amezi 12 ku buyobozi bwa OIF

sangiza abandi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yongerewe amezi 12 ku gihe yari asigaje kuri uyu mwanya, mu mwanzuro wafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango yabereye i Phnom Penh muri Cambodge.

U Rwanda na rwo rwemeye ko nyuma y’ayo mezi 12 rutazongera gutanga umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, byibanze ku buryo bwo kubona uzasimbura Mushikiwabo, wahabwaga amahirwe yo kongera gutorerwa manda ya gatatu.

Amakuru aturuka i Phnom Penh avuga ko aho kugira ngo hakorwe amatora yo guhitamo Umunyamabanga Mukuru mushya, hemejwe ko Mushikiwabo akomeza kuyobora uyu muryango mu gihe cy’amezi 12 yiyongereye ku gihe yari asanzwe afite.

Ikindi cyemejwe ni uko u Rwanda rutazongera gutanga umukandida kuri uyu mwanya nyuma y’icyo gihe.

Ibi byemezo byafashwe nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi birangwa n’impaka ku buryo bwo guhitamo uzayobora OIF muri manda nshya.

Mbere y’iyi nama, hari abakanguriraga ibihugu bigize uyu muryango kugera ku bwumvikane ku mukandida umwe, mu gihe ibindi byashimangiraga ko ubwumvikane nibutaboneka hagomba kuba amatora hakurikijwe amategeko agenga OIF.

Mushikiwabo yari ahanganye n’abakandida barimo Coumba Bâ wo muri Mauritania na Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na yo yari yatanze Juliana Amato Lumumba nk’umukandida, ariko ku wa 14 Ugushyingo 2026 itangaza ko ishobora gukura umukandida wayo mu matora, igashyigikira Cioloș.

Impaka za dipolomasi hagati y’u Rwanda na RDC zahinduye amatora ya OIF

Iyi nama ya 20 ya OIF yabaye mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC ukomeje kurangwa n’umwuka mubi, ku buryo ibibazo by’ibihugu byombi byaje no kugaragara mu biganiro byerekeye ubuyobozi bw’uyu muryango.

Mu minsi ibanziriza iyi nama, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we yagaragaje ko hakenewe ubwumvikane mu bihugu bigize OIF, kugira ngo amatora y’ubuyobozi ataba intandaro yo gucikamo ibice k’uyu muryango.

Icyakora, u Rwanda rwari rwagaragaje ko rutazavanaho kandidatire ya Mushikiwabo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko nta gihugu gifite ububasha bwo gutegeka ikindi umukandida kigomba gutanga.

Mushikiwabo yari amaze imyaka umunani ayobora OIF

Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF muri Mutarama 2019, nyuma yo gutorerwa uwo mwanya mu nama yabereye i Yerevan muri Arménie mu Ukwakira 2018.

Mu 2022, yongeye gutorerwa manda ya kabiri mu nama yabereye i Djerba muri Tuniziya.

OIF igizwe n’ibihugu n’inzego za Leta 90, birimo abanyamuryango 53 buzuye, abanyamuryango batanu bafitanye ubufatanye bwihariye n’ibihugu 32 bifite uburenganzira bwo kuba indorerezi.

Mu guhitamo Umunyamabanga Mukuru, amajwi atangwa n’abanyamuryango 53 buzuye, hakabanza gushakwa ubwumvikane. Iyo butabonetse, amategeko ateganya ko hakoreshwa amatora.

Inama ya 20 ya OIF yabereye i Phnom Penh muri Cambodge, kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kongera gushora imbaraga mu mahoro kugira ngo habeho iterambere risangiwe n’umutekano urambye.”

Kwongerera Mushikiwabo igihe cyo kuyobora uyu muryango amezi 12 ni umwanzuro waje nyuma y’impaka zikomeye ku buyobozi bwa OIF, mu gihe ibihugu bigize uyu muryango bikomeje gushaka uburyo bwo kubungabunga ubumwe n’ubufatanye hagati yabyo.

Louise Mushikiwabo yongerewe amezi 12 ku buyobozi bwa OIF

Photos:

[fluentform id="3"]