sangiza abandi

U Rwanda rwatangiye gukingira kanseri y’inkondo y’umura abagore bafite imyaka 30-45

sangiza abandi

U Rwanda rwatangiye gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura abagore n’abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 30 na 45, mu rwego rwo kwagura ingamba zo gukumira iyi ndwara no kwihutisha intego yo kuyirandura.

Iyi gahunda yatangiye ku wa 16 Ugushyingo 2026, aho abagore n’abakobwa bujuje ibisabwa bazajya bahabwa urukingo ku bigo nderabuzima byo hirya no hino mu gihugu, ku buntu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abazajya bahabwa uru rukingo bazajya bahabwa doze ebyiri. Doze ya kabiri izajya itangwa nyuma y’amezi atandatu umuntu ahawe iya mbere, kugira ngo yuzuze gahunda yo gukingirwa.

Kwagura icyiciro cy’abahabwa uru rukingo bizunganira gahunda isanzwe yo gukingira abangavu b’imyaka 12, ndetse n’izindi serivisi zo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura zitangwa ku bagore n’abakobwa bo mu byiciro bitandukanye.

Kanseri y’inkondo y’umura ikomeje kuba ikibazo cy’ubuzima mu Rwanda

Kanseri y’inkondo y’umura ni imwe mu ndwara zishobora gukumirwa, kandi amahirwe yo kuyivura akiyongera iyo isuzumwe hakiri kare. Icyakora, ikomeje kuba imwe mu ndwara zifite uruhare rukomeye mu bibazo by’ubuzima byibasira abagore mu Rwanda.

Iyi kanseri iza ku mwanya wa kabiri mu zikunze kwibasira abagore mu Rwanda, aho ihariye 13% by’abarwayi bose ba kanseri mu gihugu.

Ibi bigaragaza akamaro ko gukomeza kwagura gahunda zo gukingira, gusuzuma no kuvura abafite ibyago byo kuyirwara cyangwa abasanzwemo ibimenyetso byayo.

Intego ya 90-70-90 mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryashyizeho intego ya 90-70-90, igamije gufasha ibihugu kurandura kanseri y’inkondo y’umura nk’ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange bitarenze umwaka wa 2030.

Izi ntego zishingiye ku nkingi eshatu z’ingenzi. Iya mbere ni uko 90% by’abangavu bose bagomba kuba barahawe urukingo rwa HPV rubarinda kanseri y’inkondo y’umura mbere y’imyaka 15.

Iya kabiri ni uko 70% by’abagore bagomba kuba barasuzumwe iyi kanseri nibura kabiri mu buzima bwabo, barimo abasuzumwa bafite imyaka 35 na 45.

Iya gatatu ni uko 90% by’abagore basanzwemo iyi kanseri cyangwa ibimenyetso by’uko ishobora kubaho bagomba kubona ubuvuzi bukwiye.

Kwagura gahunda yo gukingira kugeza ku bagore n’abakobwa bafite imyaka 45 ni imwe mu ngamba u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa mu rwego rwo kongera umubare w’abakingirwa no kugabanya ubwandu n’impfu ziterwa na kanseri y’inkondo y’umura.

Photos:

[fluentform id="3"]