Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, na kapiteni wayo, Djihad Bizimana, bagaragaje ko bizeye gutsinda Mali mu mukino wo kwishyura w’umunsi wa kane wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, basaba Abanyarwanda kuzura Stade Amahoro kugira ngo bafashe ikipe kubona amanota atatu.
Uyu mukino uraba kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko Amavubi atsinzwe na Mali ibitego 3-2 mu mukino ubanza wabereye i Bamako.
Muri uwo mukino, Amavubi yafunguye amazamu ku munota wa 29, igitego gitsinzwe na Kwizera Jojea, ariko Mali yishyura ku munota wa 43. Mu gice cya kabiri, Kavita Phanuel yongeye gushyira u Rwanda imbere ku munota wa 54, mbere y’uko Moussa Yeo yishyurira Mali ku munota wa 63.
Mali yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 84, gitsinzwe na Mohamed Camara, umukino urangira itsinze u Rwanda ibitego 3-2.
Iyi ntsinzi yatumye Mali iyobora Itsinda K n’amanota icyenda, ikurikirwa n’u Rwanda rufite amanota atandatu. Cape Verde iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu, nyuma yo gutsinda Liberia ibitego 4-2.
Amavubi agiye gukina uyu mukino wo kwishyura afite intego yo kwishyura Mali no kugaruza amanota yatakaje mu mukino ubanza, kugira ngo akomeze kugira amahirwe yo kubona itike y’Igikombe cya Afurika.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kibanziriza uyu mukino, umutoza Stephen Constantine yavuze ko ikipe ye yiteguye neza, umwuka mu bakinnyi ari mwiza kandi bose bafite intego yo gutsinda.
Ati: “Tuzi icyo dushaka, dukeneye amanota atatu ejo. Tumeze neza, umwuka ni mwiza, ndetse ndizera ko amanota azasigara hano i Kigali ejo.”
Kapiteni w’Amavubi, Djihad Bizimana, na we yasabye Abanyarwanda kuza ari benshi muri Stade Amahoro, bagashyigikira Ikipe y’Igihugu nk’uko abafana ba Mali babigenje mu mukino ubanza wabereye i Bamako.
Yavuze ko abafana ba Mali bagize uruhare rukomeye mu gushyigikira ikipe yabo, ku buryo bashyiraga igitutu ku musifuzi, cyane cyane igihe u Rwanda rwabaga rumaze gutsinda igitego.
Ati: “Ubutumwa naha Abanyarwanda ni ukuzaza kudusunika no kudushyigikira. Muri Mali, abafana bagize uruhare cyane, bashyize igitutu ku musifuzi, cyane iyo twabaga tumaze gutsinda igitego. Atangira gutanga amakarita atumvikana. Namwe rero ndabasaba ko mwaza, byanashoboka mugakora nk’ibyo abafana ba Mali bakoze.”
Djihad Bizimana kandi yashimye uburyo Ikipe y’Igihugu yitaweho mu myiteguro y’iyi mikino, avuga ko byafashije abakinnyi kwitegura neza no kujya mu kibuga bafite icyizere.
Amavubi afite kandi inkuru nziza mu bakinnyi azifashisha, kuko Mugisha Bonheur uzwi nka ‘Casemiro’ yagarutse mu kibuga nyuma yo gusiba umukino ubanza wabereye i Bamako kubera amakarita abiri y’umuhondo yari afite.
Ku rundi ruhande, umutoza Stephen Constantine afite imibare myiza mu mikino amaze kwakirira mu Rwanda kuva yongeye guhabwa inshingano zo gutoza Amavubi mu 2026.
Mu mikino irindwi amaze gutoza i Kigali, yatsinzemo itandatu, anganya umwe wa gicuti na Kenya. Ibi bivuze ko atarahatsindirwa kuva yagaruka ku nshingano zo gutoza Ikipe y’Igihugu.
Ikindi ni uko Amavubi ataratsindwa umukino wakiriye utangira saa Tatu z’ijoro. Mu mikino ibiri yakiriye kuri ayo masaha, yatsinzemo umwe, anganya undi.
Mu 2023, u Rwanda rwanganyije na Sénégal i Huye mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, mu gihe muri Werurwe 2026 rwanyagiye Grenada ibitego 4-0 mu mikino ya FIFA Series.
Abafana b’Amavubi barasabwa kuzitabira uyu mukino ari benshi, bagashyigikira ikipe yabo mu rugamba rwo gushaka intsinzi yatuma ikomeza guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
















