sangiza abandi

Rurageretse hagati ya B&B Kigali FM na Burikantu na Buringuni

sangiza abandi

Abanyarwenya Mwitende Abdulkarim uzwi nka Burikantu na mugenzi we Iradufasha Alain Marcelin uzwi nka Buringuni, basabye abanyamakuru ba B&B Kigali FM gusiba ikiganiro cyabavuzemo, bavuga ko amagambo bakoreshejwe abatesha agaciro, akangiza izina ryabo n’ibikorwa bamaze kugeraho.

Byaturutse ku magambo Burikantu aherutse gutangaza avuga ko gushaka umugore ari ugukemura ikibazo kimwe cy’irari, ariko bikaba ari ukwikururira ibindi bibazo byinshi. Ayo magambo yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aza no kugarukwaho n’abanyamakuru ba B&B Kigali FM mu kiganiro Impumumeko y’Iwacu cyashyizwe kuri YouTube, kimaze kurebwa n’abantu hafi ibihumbi 40.

Iki kiganiro cyakozwe n’abanyamakuru Alphonse Twahirwa, Beatha na Yves Nkuyemuruge. Mu kuganira ku magambo Burikantu yavuze ku gushaka, umwe mu banyamakuru yayagarutseho, mugenzi we avuga ko atazongera kugira icyo avuga kuri uyu munyarwenya kuko yumva ibyo avuga nta bwenge birimo.

Ati: “Njye sinzongera kuvuga kuri uriya muhungu, numvise avuga ubusa.”

Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko umuntu utanga inama akwiye kubanza kuzisuzuma no kuzishyira mu bikorwa, mbere yo kuzitoza abandi.

Ibi byarakaje Burikantu na Buringuni, bavuga ko amagambo yabo yafashwe mu buryo butari bwo, kandi ko ibyo Burikantu yavuze ku gushaka umugore yari urwenya, atari amagambo yari agamije kwigisha abantu cyangwa gutanga inama ku buzima bw’urushako.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Burikantu yavuze ko abanyamakuru barenze imbibi z’itangazamakuru, bamwangiriza izina kandi bagatesha agaciro ibikorwa bye. Yabasabye kutongera kumuvugaho, anagaragaza ko batagomba kugena abatanga ibitekerezo.

Yagize ati: “Byarenze itangazamakuru, muri kunyangiriza izina, simwe mugena abatanga ibitekerezo. Mutange ibitekerezo byanyu mutantutse cyangwa ngo muce amazi ibyo twagezeho kuko byaratuvunnye kandi mwingereranya n’abandi ntawe duhanganye.”

Burikantu yavuze ko atishimiye kuba amagambo yavuze agamije gusetsa yarafashwe nk’aho ari inama, abanyamakuru bakayashingiraho bamuvugaho mu buryo yumva bumutesha agaciro ndetse bukabangamira n’ibikorwa bye by’ubucuruzi.

Burikantu na Buringuni bavuze ko bagerageje kwandikira abanyamakuru ba B&B Kigali FM babasaba gusiba icyo kiganiro, ariko ntibagira igisubizo bahabwa.

Bavuze ko kuba batarasiba icyo kiganiro kandi batarabasubiza byatumye bafata icyemezo cyo gushaka uburyo bakwisibira amashusho yacyo kuri YouTube, aho gutegereza ko abanyamakuru ari bo bayakuraho.

Photos:

[fluentform id="3"]