U Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) byiyemeje kurushaho gukomeza ubufatanye mu guteza imbere uburezi, ubuzima n’imirire by’abana, by’umwihariko binyuze mu kongera ishoramari muri gahunda zo kurengera no guteza imbere abana bato.
Byagarutsweho mu biganiro Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagiranye na Etleva Kadilli, Umuyobozi wa UNICEF mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, uri mu ruzinduko mu Rwanda, byabereye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2026.
Ibyo biganiro byibanze ku kurebera hamwe aho ubufatanye bw’impande zombi bugeze, amahirwe yo kubwagura ndetse n’uburyo hashyirwa imbaraga mu ishoramari rigamije kuzamura imibereho myiza y’abana.
Mu byitezwe gushyirwamo imbaraga harimo gahunda y’Imbonezamikurire y’Abana Bato (ECD), igamije gufasha abana gukura neza mu mubiri, mu bwenge, mu marangamutima no mu mibanire n’abandi.
Iyi gahunda ikubiyemo ibikorwa bitandukanye birimo guha abana uburezi bw’ibanze, kubafasha kubona indyo yuzuye, kubitaho mu buryo bukwiye, kubarinda indwara no kubakurira mu buzima butekanye.
UNICEF igaragaza ko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana, cyane cyane iminsi 1.000 ibanza kuva asamwe kugeza yujuje imyaka ibiri, ari ingenzi mu mikurire y’ubwonko n’ubushobozi bwe bwo kwiga no guhangana n’ubuzima. Igaragaza ko hafi 80% by’ubwonko bw’umwana biba bimaze gukura agejeje ku myaka itatu.
Mu Rwanda, gahunda ya ECD ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’inzego za Leta, imiryango n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe kugeza ku bana n’imiryango yabo serivisi z’ubuzima, imirire myiza, uburere n’uburezi bw’ibanze.
Hakenewe kongerwa ishoramari mu guteza imbere imibereho y’abana
Ibiganiro bya Minisitiri Murangwa na Etleva Kadilli bibaye mu gihe u Rwanda rutegura ingengo y’imari y’umwaka wa 2027/2028, aho ishoramari mu nzego zifitiye akamaro abana riri mu byitabwaho.
Ku wa 12 Ugushyingo 2026, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na UNICEF bashyize ahagaragara isesengura ry’ingengo y’imari igenerwa inzego z’imibereho y’abaturage, zirimo uburezi, ubuzima, imibereho myiza n’amazi, isuku n’isukura.
Iri sesengura rigaragaza ko ingengo y’imari y’izi nzego mu mwaka wa 2026/2027 yazamutseho 4.2% ugereranyije n’umwaka wabanje, mu gihe ingengo y’imari rusange y’igihugu ingana na miliyari 7.796,3 Frw.
Muri raporo yayo, UNICEF yashimangiye ko mu igenamigambi ry’umwaka wa 2027/2028 hakwiye kwitabwa ku kurinda ingengo y’imari igenewe ubuzima bw’ababyeyi n’abana, gahunda z’imirire n’imbonezamikurire y’abana bato, cyane cyane mu gihe inkunga zituruka hanze zigenda zihinduka.
Ibi bigaragaza ko ubufatanye bw’u Rwanda na UNICEF butagamije gusa gukomeza ibikorwa bisanzwe, ahubwo bunibanda ku gushaka uburyo ishoramari rigenerwa abana rirushaho gutanga umusaruro urambye.
Ishoramari mu mibereho y’abana riri gutanga umusaruro
Raporo igaragaza ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu ishoramari rigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, by’umwihariko abana.
Kugeza ubu, 88% by’ingengo y’imari igenerwa uburezi bituruka ku mutungo w’imbere mu gihugu, mu gihe amafaranga Leta igenera gahunda zo kurengera imibereho myiza y’abaturage yiyongereyeho bibiri bya gatatu, kugira ngo yuzuze icyuho cyatewe no kugabanuka kw’inkunga z’abafatanyabikorwa.
Iri shoramari rijyana n’impinduka zigaragara mu mibereho y’abana n’imiryango yabo.
Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda buzwi nka EICV7 bugaragaza ko umubare w’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene wagabanutse, uva kuri 39.8% mu 2017 ugera kuri 27.4% mu 2024.
Abari mu bukene bukabije na bo bagabanutseho hejuru ya kimwe cya kabiri, bava kuri 11.3% bagera kuri 5.4% muri icyo gihe.
Mu bijyanye n’imirire, abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cyo kugwingira baragabanutse bava kuri 33% mu 2020 bagera kuri 27% mu 2025.
Impfu z’abana batarengeje imyaka itanu na zo zaragabanutse, ziva kuri 45 ku bana 1.000 bavuka ari bazima mu mwaka wa 2019/2020 zigera kuri 36 mu 2025.
Mu burezi, igipimo cy’abana bari mu mashuri y’inshuke ugereranyije n’abagomba kuyajyamo cyikubye inshuro zirenga ebyiri, kiva kuri 24.2% mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 kigera kuri 50.3% mu wa 2024/2025.
Imyaka 40 y’ubufatanye bw’u Rwanda na UNICEF mu guteza imbere abana
U Rwanda na UNICEF byatangiye ubufatanye mu 1986, bukaba bumaze imyaka 40 bugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere uburenganzira bw’abana, ubuzima, uburezi, imirire, imibereho myiza no kubarinda ihohoterwa.
Mu myaka ishize, uyu muryango wagize uruhare mu gushyigikira gahunda zitandukanye za Leta, zirimo guteza imbere ibigo by’Imbonezamikurire y’Abana Bato, kongera serivisi z’ubuzima n’imirire ndetse no gufasha imiryango kurera abana mu buryo buboneye.
Mu rwego rwo kwizihiza iyi myaka 40, ku wa 13 Ugushyingo 2026, u Rwanda na UNICEF batangije igikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu mashuri abanza no mu bigo by’Imbonezamikurire y’Abana Bato.
Iki gikorwa kigamije gutera ibiti bisaga ibihumbi 202 mu mashuri 4.996 n’ibigo 232 bya ECD, kugira ngo bifashe kurwanya imirire mibi no kubungabunga ibidukikije.
UNICEF ivuga ko iyi myaka 40 ari umusingi wo gukomeza ubufatanye n’u Rwanda, hagamijwe ko buri mwana abona amahirwe yo kubaho neza, gukura no kugera ku bushobozi bwe bwose.
Ubufatanye bw’impande zombi bukomeje kwibanda ku ishoramari mu bana, hagamijwe kubaka ejo hazaza aho buri mwana agira amahirwe yo gukura neza, kwiga no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.











