Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko nyuma y’iperereza ryakozwe ku bakandida 1,097 bacyetsweho gukopera mu Bizamini bya Leta bisoza Amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025–2026, ryagaragaje ko 30 muri bo barengana, ariko risiga hagaragaye abandi 563 bakopeye.
Bikubiye mu Itangazo MINEDUC yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2026, igaragaza ko iperereza ry’iki kibazo cyo gukopera rirangiye burundu, kandi ko nta bindi byemezo bizafatwa ku bibazo byasuzumwe.
MINEDUC yatangaje ko nyuma yo gutahura 563 bashya, byatumye umubare w’abakandida bose byemejwe ko bakopeye ugera ku 1.630 uvuye ku 1.097.
Amanota y’ababaye abere uko ari 30 yaratangajwe, mu gihe ay’abagaragaweho gukopera bose kimwe n’impamyabumenyi zabo, byose byateshejwe agaciro, icyakora bahabwa amahirwe yo gukomeza amashuri.
Bahawe amahitamo abiri, aho bashobora gusubiramo umwaka wa nyuma ku mashuri bigagaho cyangwa bakimukira ku yandi, cyangwa kwiyandikisha gukora ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga, hakurikijwe amabwirizwa abigenga.
Minisiteri y’Uburezi yashimangiye ko izakomeza guharanira ubwangamugayo n’ubuziranenge mu mitegurire n’ikorwa ry’ibizamini bya Leta, ari na ko ishyira imbere ko abanyeshuri bagira amahirwe yo gukomeza amashuri yabo.
Ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2025/26, ku wa 11 Nzeri 2026, Minisitir w’Uburezi Joseph Nsengimana yavuze ko abakopeye batazongera guhabwa amahirwe yo gusubiramo ibizamini, nk’uko byagenze ku banyeshuri bakopeye mu bizamini bisoza amashuri abanza.
Minisitir Joseph yavuze ko bakwiye guhabwa ibihano biteganyijwe kuko bo ari bakuru ku buryo ibyo bakoze babikoze nkana.
Ati: “Mubyukuri ntabwo ari impinja, ni abantu bazi icyo bakora.”
Muri uwo mwaka, abanyehsuri barenga ibihumbi 108 ni bo bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, ndetse uretse abakopeye abanda bose bamaze kubona amanota ndetse n’impamyabumenyi zabo zamaze gutangwa ku bigo by’amashuri bizeho.









