Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze ibihano Amerika yafatiye u Rwanda, agaragaza ko bibogamye, anagaruka ku bibazo byaranze amatora y’ubuyobozi bwa OIF no ku masezerano u Rwanda ruri kugirana n’ibihugu by’u Burayi ajyanye no kwakira abimukira banze guhabwa ubuhungiro.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, cyabaye ku wa 19 Ugushyingo 2026, cyibanze ku bibazo bya dipolomasi biri hagati y’u Rwanda, RDC n’ibihugu by’amahanga, birimo n’amakimbirane aherutse kuzamuka mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Minisitiri Nduhungirehe, yanenze ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bihano bwafatiye u Rwanda, avuga ko bwafashe uruhande rumwe mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho butigeze bureba uruhare rw’abandi bose.
Nduhungirehe yavuze ko Amerika ikwiye gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe mu gukemura ikibazo cya RDC mu buryo butabogamye, ashimangira ko ibihano byafatiwe u Rwanda bitagaragaza ko impande zose ziri kugenzurwa ku rugero rumwe.
Yagaragaje ko u Rwanda rwafatiwe ibihano bikurikirana, mu gihe hari abandi bantu bagize uruhare mu bibazo by’umutekano muri RDC batigeze bafatirwa ibihano nk’ibyo.
Mu bo yatanzeho urugero harimo Erik Prince, washinze ikigo cy’abacanshuro cya Blackwater, wavuzwe mu birego by’uko yagize uruhare mu gushyigikira ibikorwa by’abacanshuro bafasha ingabo za RDC mu kurwanya umutwe wa M23. Nduhungirehe yavuze ko Prince atigeze afatirwa ibihano nk’ibyafatiwe u Rwanda, kandi ko akomeje gukora ibyo ibikorwa.
Ati “Birababaje kuko ubutegetsi bwa Amerika na Perezida Trump bagize uruhare mu kugera ku masezerano y’amateka ya Washington agamije amahoro n’iterambere. Ni amasezerano arambuye kurusha ayandi yose yigeze agerageza gukemura iki kibazo mu burasirazuba bwa RDC.”
Minisitiri yavuze ko ibyo bigaragaza uburyo Amerika itari kureba ikibazo mu mpande zose, ahubwo igafatira ibyemezo ku ruhande rumwe, ibintu yagaragaje ko bidakwiye mu gihe igihugu kiyoboye ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu karere.
U Bufaransa na RDC ni bo mbarutso y’ibibazo by’amatora muri OIF
Nduhungirehe yanagarutse ku makimbirane yaranze Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa OIF yabereye i Phnom Penh muri Cambodia, aho ibihugu byananiwe kumvikana ku muntu uzasimbura Louise Mushikiwabo ku buyobozi bw’uyu muryango.
Yavuze ko ikibazo cyavutse ku guhangana kwa dipolomasi hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse anashinja Paris na Kinshasa kuba baragize uruhare mu kukibyutsa no kugikaza, aho yagaragaje ko cyari cyarateguwe n’izo mpande.
Inama ya OIF yasojwe nta matora y’umunyamabanga mukuru mushya abaye, ahubwo hemejwe ko Louise Mushikiwabo akomeza inshingano ze mu gihe cy’amezi 12, kugira ngo haboneke umwanya wo gukemura impaka no gutegura uburyo bwo gukomeza imikorere y’umuryango.
Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rutishimiye uburyo iki kibazo cyafashwe, ashimangira ko OIF ikwiye kuba umuryango uhuza ibihugu bifite uburenganzira bungana, aho kuba urubuga rw’ibihugu bikomeye byo kuwuyobora cyangwa kuwugiramo ijambo rikomeye kurusha ibindi.
U Rwanda rwiteguye kwakira abimukira b’i Burayi
Mu kiganiro, Nduhungirehe yanavuze ku masezerano u Rwanda ruri mu biganiro n’ibihugu bitanu by’i Burayi, birimo u Budage, Austria, Denmark, u Bugereki n’u Buholandi, ajyanye no kwakira abantu basabye ubuhungiro ariko bakabwangirwa, kugira ngo bahabwe ubufasha n’amahirwe yo kongera kubaka ubuzima.
Yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira abo bantu, agagaragaza ko igihugu gifite ubushobozi bwo kubafasha kongera gutangira ubuzima, aho yavuze ko gahunda igamije kubaha amahirwe ya kabiri.
Iyi gahunda yagarutsweho mu gihe ibihugu by’i Burayi bikomeje gushaka uburyo bwo guhangana n’abimukira binjira ku butaka bwabyo, cyane cyane abatagira uburenganzira bwo kuguma mu bihugu basabyemo ubuhungiro.
Amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC akomeje kuba ikibazo
Ikiganiro cyagarutse kandi ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, aho Minisitiri Nduhungirehe yongeye kunenga uburyo Amerika iri gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, avuga ko hakwiye kurebwa inshingano z’impande zose kugira ngo amahoro arambye aboneke.
Yashimangiye ko u Rwanda rutishimiye uburyo ibihano biri gufatwa, asaba ko ibibazo by’akarere bikemurwa mu buryo buboneye, hatabayeho gufata igihugu kimwe nk’aho ari cyo cyonyine gifite uruhare mu bibazo byose.
Ibi biganiro bibaye mu gihe umwuka wa dipolomasi mu karere ukomeje kuba mubi, nubwo hakomeje ibikorwa byo gushyigikira amasezerano y’amahoro agamije guhosha amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC no kubaka umutekano urambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.








