Intumwa z’Ingabo za Togo zasuye Koperative yo kuzigama no kugurizanya, ZIGAMA CSS), mu rugendo rugamije kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu gushyiraho no gucunga gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’abasirikare n’imiryango yabo.
Izi ntumwa ziyobowe na Colonel Egbarè Pessè Bassayi, Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Minisiteri y’Ingabo ya Togo, zakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS, Louise Kanyonga, wazisobanuriye imikorere y’iki kigo, gahunda zacyo na serivisi zitandukanye gitanga mu rwego rwo gufasha abanyamuryango bacyo n’imiryango yabo.
Uru ruzinduko rwari rugamije gufasha intumwa za Togo gusobanukirwa uburyo u Rwanda rwashyizeho kandi rugashyira mu bikorwa gahunda zigamije kuzamura mibereho myiza z’abakoze bo mu nzego za leta zirimo abasirikare, ndetse n’abo mu miryango yabo.
Muri uru ruzinduko kandi, izi ntumwa zasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, zunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Zananasuye Ingoro Ndangamurage y’Amateka ibumbatiye amateka y’uruhare rw’Ingabo zari iza RPA mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu.











