sangiza abandi

Kuva kuri ‘Zangalewa’ kugeza kuri ‘Propaganda’: Urugendo rwa Diez Dola ugiye gushyira hanze Album ya mbere

sangiza abandi

Umuhanzi Kayumba Caleb uzwi nka Diez Dolla ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze Album ye ya mbere yise ‘Propaganda’, umushinga utegerejweho kumufasha kurushaho kwagura izina rye mu muziki nyarwanda no ku ruhando mpuzamahanga.

Iyi Album iteganyijwe gusohoka ku wa 4 Ukuboza 2026, ikaba ije ikurikira urugendo rw’imyaka myinshi uyu muhanzi amaze yubaka izina, haba mu kuririmba no mu bindi bikorwa bijyanye n’umuziki birimo kwandikira indirimbo abandi bahanzi.

Mu gihe abakunzi b’umuziki bategereje kumenya ibihangano bizaba bigize uyu muzingo, ni umwanya mwiza wo kureba urugendo rwa Diez Dolla, kuva atangira umuziki awiga nk’umwuga, akamenyekana nk’umwanditsi w’indirimbo, kugeza ubwo agiye gushyira hanze Album ye ya mbere.

Yatangiye umuziki awiga nk’umwuga

Mu kiganiro yagiranye na TNT mu Ugushyingo 2025, Diez Dolla yavuze ko mu 2019 yafashe icyemezo cyo guhagarika amasomo asanzwe, akajya kwiga ibijyanye n’umuziki mu ishuri rya International Music School.

Yahamaze umwaka yiga ibijyanye no gutunganya amajwi, amasomo yarangije mu 2020, ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi.

Nubwo icyo cyorezo cyagize ingaruka ku bikorwa byinshi birimo n’umuziki, Diez Dolla ntiyacitse intege, ahubwo yakomeje gushaka uburyo yakomeza gukora umwuga yari yarahisemo.

Indirimbo ye ya mbere yise ‘Shake’ yayisohoye akiri muri Unlimited Records. Nyuma yakurikijeho ‘Monalisa’ na ‘Ndagushaka’. Icyakora, nyuma yaje kuzikura ku mbuga ze z’umuziki, asobanura ko yashakaga kubanza kunoza urwego rw’ibihangano bye mbere yo gukomeza kubisangiza abakunzi b’umuziki.

Yabanje kumenyekana nk’umwanditsi w’indirimbo

Uretse kuba umuririmbyi, Diez Dolla afite n’impano yo kwandika indirimbo, aho yagiye abigaragaza binyuze mu bihangano by’abahanzi batandukanye yagizemo uruhare.

Mu ndirimbo yagiye afasha abandi bahanzi kwandika harimo ‘Sambolera’ na ‘Jugumila’ za Chriss Eazy, ‘Golo’ ya Passy Kizito ndetse na ‘Mami’ ya Ross Kana.

Uyu muhanzi yigeze kuvuga ko kwandika indirimbo ari impano afite kuva kera, ndetse ko byamubereye imwe mu nzira zamufashije kubona amikoro yo gukomeza gukora umuziki.

Ibi byamuhaye amahirwe yo kumenyera ibice bitandukanye bigize umuziki, mbere yo kwagura ibikorwa bye nk’umuhanzi ku giti cye.

‘Zangalewa’ yamufashije kwigaragaza

Mu 2024, Diez Dolla yashyize hanze indirimbo ‘Zangalewa’, yabaye imwe mu zamufashije kurushaho kumenyekana mu muziki nyarwanda.

Uyu muhanzi yasobanuye ko izina ‘Zangalewa’ risobanura gukora ibintu mu buryo bwihuse, igitekerezo yavuze ko gihura n’imibereho n’imikorere y’urubyiruko rwo muri iki gihe.

Nyuma yayo, yakomeje gusohora ibihangano bitandukanye birimo ‘Ratata’, ‘RePeTe’ yakoranye na DJ Benda ndetse na ‘Sad Generation’, byamufashije gukomeza kwiyegereza abakunzi b’injyana zigezweho.

Muri Werurwe 2026, yashyize hanze indirimbo ‘Extra Stamina’, na yo iba indi ntambwe mu rugendo rwo gukomeza kubaka izina rye no kwagura umubare w’abakurikira umuziki we.

Kuva kuri Ish Kevin kugeza kuri The Ben

Urugendo rwa Diez Dolla mu bitaramo na rwo rwagiye rwaguka, bituma abona amahirwe yo gusangiza impano ye abakunzi b’umuziki mu birori bikomeye.

Yattangaje ko igitaramo gikomeye cya mbere yitabiriye ari icya Trace Awards and Festival cyabereye i Kigali mu Ukwakira 2023, aho Ish Kevin yamuhaye umwanya wo kuririmba ku rubyiniro.

Nyuma yaho, yakomeje kubona andi mahirwe yo kwitabira ibitaramo bikomeye birimo Nu-Year Groove ya The Ben yabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

Yanagaragaye mu gitaramo cya Fresh Year Fresh Riddims cyahuje abahanzi barimo Mavado na Shenseea, ndetse no mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu Kevin Kade yari amaze mu muziki.

Mu 2026, yageze ku yindi ntambwe ubwo yakoranaga na The Ben indirimbo ‘Oniva’, amashusho yayo yashyizwe hanze ku wa 14 Ukwakira 2026.

Iyi ndirimbo yabaye iya mbere aba bahanzi bombi bahuriyemo. Yanditswe na Diez Dolla, The Ben, Passy Kizito na Prince Kiiiz, amajwi yayo atunganywa na Qubatingz na Madebeats, mu gihe amashusho yayo yayobowe na Director Aky.

‘Propaganda’ ni imfura muri Album uyu muhanzi azakora

Mu ntangiriro za Nzeri 2026, Diez Dolla yatangiye gutegura abakunzi be ku mushinga wa Album ‘Propaganda’, abasangiza amashusho y’integuza yayo.

Uyu muhanzi yigeze kugaragaza ko intego ze zitagarukira ku kuba umuhanzi ukizamuka, ahubwo ko yifuza kugira uruhare rukomeye mu muziki, kugera ku bikorwa bifite umusaruro ugaragara no gusiga umurage.

Ku wa 4 Ukuboza 2026, ni bwo abakunzi b’umuziki bazamenya ibihangano bigize Album ye ya mbere, nyuma y’urugendo rwaranzwe no kwiga umuziki nk’umwuga, kwandika indirimbo z’abandi bahanzi, gusohora ibihangano bye no gukorana n’abahanzi bamaze kubaka izina.

‘Propaganda’ izaba ari igipimo gishya cy’urwego Diez Dolla agezeho, ndetse n’amahirwe yo kugaragaza icyerekezo yifuza guha umuziki we mu myaka iri imbere.

Photos:

[fluentform id="3"]