sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye na Ambasaderi wa Zimbabwe na UNDP basoje inshingano mu Rwanda

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi babiri basoje inshingano zabo mu Rwanda, barimo Ambasaderi wa Zimbabwe, Prof. Charity Manyeruke, na Fatmata Lovetta Sesay wari uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), baganira ku bufatanye n’ibikorwa byagezweho mu gihe bari bamaze mu gihugu.

Ambasaderi Charity Manyeruke yaganiriye na Perezida Kagame ku mubano w’u Rwanda na Zimbabwe ukomeje gukura, ugaragarira mu masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byashyizeho umukono mu bihe bitandukanye, gusurana ku rwego rwo hejuru kw’abayobozi no kungurana ubumenyi n’ubunararibonye.

Manyeruke yatangiye guhagararira Zimbabwe mu Rwanda mu Ukwakira 2019, akaba yari ambasaderi wa mbere w’iki gihugu ufite icyicaro i Kigali. 

Mu myaka amaze mu nshingano, ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwakomeje kwaguka mu nzego zitandukanye, zirimo uburezi, aho ibihugu byombi byashyize imbere ihanahana ry’abarimu, ubufatanye hagati ya za kaminuza no gusangira ubumenyi.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame kandi yaganiriye na Fatmata Lovetta Sesay, wari uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP), mu Rwanda, baganira ku ruhare iri shami rigira mu gushyigikira gahunda z’iterambere ry’igihugu, by’umwihariko mu guteza imbere kwihangira imirimo kw’urubyiruko no gushyigikira ibikorwa by’ingufu zirambye.

Sesay yatangiye kuyobora UNDP mu Rwanda muri Kanama 2024, afite uburambe bw’imyaka irenga 20 mu bikorwa by’iterambere, imari, gushyigikira gahunda za politiki n’imicungire y’ibikorwa. 

Mbere yo kuza mu Rwanda, yakoze mu bihugu bitandukanye birimo Ghana, Gambia, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Kenya, Uganda n’ibindi, mu mirimo ijyanye n’iterambere n’imiyoborere. 

Mu gihe yari amaze mu Rwanda, yagiye agira uruhare mu bufatanye hagati ya UNDP na Leta mu gushyigikira gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage, guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko, kwihangira imirimo no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’iterambere. 

Nyuma yo gusoza inshingano ze mu Rwanda yahawe izindi mu Muryango w’Abibumbye, aho agiye gukorera muri Guinea nk’Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye.

Kwakira aba bayobozi bombi basoje inshingano zabo bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira ubufatanye n’ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukungu, guhanga imirimo, kongera ubumenyi no gushyigikira gahunda z’igihugu z’iterambere.

Perezida Paul Kagame yakiriye Fatmata Lovetta Sesay wari uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere UNDP
Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi Prof. Charity Manyeruke usoje inshingano zo guhagarira Zimbabwe mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]