Abagore bakomeje kugira uruhare rukomeye mu bucuruzi mu Rwanda, haba mu bigo byanditse byemewe n’amategeko no mu bucuruzi bwambukiranya imipaka butanditse, aho mu 2024 bangana na 61% by’ababukoraga, mu gihe abagabo bari 39%.
Iyi mibare igaragaza uruhare rukomeye abagore bafite mu bikorwa by’ubucuruzi, by’umwihariko mu bucuruzi buhuza u Rwanda n’ibihugu birukikije, nubwo bagihura n’imbogamizi zirimo kubona inguzanyo, igishoro n’igihe cyo kwagura ibikorwa byabo.
Ibi biri muri raporo yiswe “Measuring Gender-in-Trade Statistics: Country Report Rwanda”, yakozwe na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (ECA), ikamurikwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) yashyizwe hanze ku wa 19 Ugushyingo 2026.
Iyi raporo ishingiye ku bushakashatsi bugamije gusesengura uruhare rw’abagore n’abagabo mu bucuruzi, uko bitabira ibikorwa bibyara inyungu, ndetse n’imbogamizi bahura na zo mu kubukora no kubwagura.
Mu bigo by’ubucuruzi byanditse mu buryo bwemewe n’amategeko, abagore bangana na 46% by’abakozi, mu gihe 45% by’abari mu myanya y’ubuyobozi bukuru ari abagore. Uruhare rwabo mu bigo bifitanye isano n’amahanga na rwo rwariyongereye, ruva kuri 26% rugera kuri 38%.
Nubwo abagore bakomeje kwiyongera mu bikorwa by’ubucuruzi, uruhare rwabo mu bucuruzi bwambukiranya imipaka butanditse ni rwo ruri hejuru cyane, kuko mu 2024 bari 61%, ugereranyije na 39% by’abagabo.
Agaciro k’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga n’ibigo by’abagore na ko kariyongereye, kava kuri miliyoni 261 z’amadolari mu 2017, kagera kuri miliyari 1,16 z’amadolari mu 2021.
Iyi ntambwe ijyana n’izamuka ry’imibare y’abagore mu burezi no kubona serivisi z’imari. Mu 2024, abagore bari 51,8% by’abanyeshuri bigaga mu mashuri makuru, mu gihe abagabo bari 48,2%. Abagore bazi gusoma no kwandika na bo bariyongereye, bava kuri 60,1% mu 2006 bagera kuri 73,6% mu 2024.
Mu kubona serivisi z’imari, abagore bafite konti za Mobile Money bariyongereye, bava kuri 5% mu 2010 bagera kuri 78% mu 2024, bituma barushaho gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi, guhererekanya amafaranga no kwishyurana.
Nubwo bimeze bityo, kubona inguzanyo biracyari imbogamizi ku bagore. Mu 2024, abagore 8% ni bo basabye inguzanyo bakayihabwa, mu gihe ku bagabo byari 13%.
Izi mbogamizi zishingiye ku bisabwa n’ibigo by’imari ku ngwate, kuba bamwe mu bagore bakora ubucuruzi butanditse, ndetse no kutagira inyandiko zigaragaza neza ibikorwa byabo, bigatuma kubona inguzanyo zo kwagura ubucuruzi bigorana.
Raporo igaragaza kandi ko inshingano zo mu rugo, zirimo kwita ku bana n’indi mirimo yo mu rugo, zigira uruhare mu kugabanya igihe abagore bakoresha mu bikorwa bibyara inyungu. Mu 2024, abagore bamaranaga impuzandengo y’amasaha 3,9 ku munsi bakora imirimo yo mu rugo, mu gihe abagabo bamaranaga amasaha 2,5.
Nubwo serivisi zo kwita ku bana bari munsi y’imyaka itatu zagiye ziyongera, zikava kuri 12% mu 2017 zikagera kuri 77% mu 2024, inshingano zo kwita ku muryango ziracyari imwe mu mbogamizi abagore bahura na zo mu guhuza imirimo yo mu rugo n’ubucuruzi.
Mu myanzuro yayo, raporo igaragaza ko hashyirwaho uburyo bworohereza abagore kubona igishoro n’inguzanyo zijyanye n’ubucuruzi bakora, kongera ubumenyi bwabo mu bucuruzi mpuzamahanga no kubafasha kongerera agaciro ibyo bakora, aho kugarukira ku kugurisha umusaruro udatunganyijwe.
Igaragaza kandi ko hakwiye gukomeza gukusanywa imibare igaragaza uruhare rw’abagore n’abagabo mu bucuruzi, kugira ngo gahunda zitegurwa zishingire ku makuru ahamye kandi zifashe abagore kwagura ibikorwa byabo, kuzamuka mu myanya y’ubuyobozi no kurushaho kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu.










