sangiza abandi

Imanza 30.000 zakemuwe n’ubuhuza mu mwaka w’ubucamanza

sangiza abandi

Komite Ngishwanama y’Abahuza mu manza yatangaje ko mu mwaka w’ubucamanza, imanza zigera ku 30.000, zingana na 16% by’imanza zose, zakemuwe binyuze mu nzira y’ubuhuza, bitabaye ngombwa ko ziburanishwa mu nkiko zisanzwe.

Ibi byagarutsweho ubwo Ishuri Rikuru ryigisha rikanateza imbere Amategeko (ILPD) ryatangizaga amahugurwa yihariye agamije kongera ubumenyi ku buryo butandukanye bwo gukemura amakimbirane n’imanza, hifashishijwe ubwumvikane aho bishoboka.

Inzira z’ubutabera nsanasano zifasha kugabanya umubare w’imanza ziburanishwa mu nkiko, kugabanya ibirarane no koroshya imikorere y’ubutabera, bityo bikagira uruhare no mu kugabanya ubucucike mu magororero.

Ubu buryo bugamije gufasha abafitanye amakimbirane kugera ku gisubizo bumvikanyeho, binyuze mu nzira zoroshye kandi zihutisha gukemura ibibazo, zunganira ubutabera.

Aya mahugurwa azamara amezi atatu, akaba azitabirwa n’abantu 60 mu cyiciro cya mbere, barimo abanyamategeko, abajeniyeri, abarezi n’abandi bakora mu nzego zitandukanye. Azajya atangwa mu buryo bw’iyakure no kwitabira amasomo imbonankubone.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu butabera nsanasano, burimo ubuhuza n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, mu rwego rwo gushishikariza abaturage gukemura amakimbirane mu buryo butihutira kuburanisha imanza mu nkiko.

Mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/2026, uburyo bw’ubutabera nsanasano bwagize uruhare mu kugabanya ibirarane by’imanza mu nkiko ku kigero cya 25,1%.

Mu Rwanda, ubutabera nsanasano bukoresha uburyo butatu bw’ingenzi mu gukemura amakimbirane n’imanza, bitabaye ngombwa ko bikomeza mu nzira isanzwe y’iburanisha.

Uburyo bwa mbere ni ubuhuza, bukoreshwa mu manza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. Muri bwo, ababuranyi bafashwa n’umuhuza kugira ngo bagere ku bwumvikane ku kibazo bafitanye.

Ubundi buryo ni ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, aho uregwa n’Ubushinjacyaha bagirana ubwumvikane ku cyaha yemera yakoze n’ibihano ashobora guhabwa, mu rwego rwo koroshya no kwihutisha urubanza.

Hari kandi ubuhuza hagati y’uwakorewe icyaha n’uwagikoze, bufasha impande zombi kuganira ku ngaruka z’icyaha, indishyi, gusaba imbabazi n’ubwiyunge, igihe bibaye ngombwa kandi bikurikije amategeko.

Izi nzira zigamije kwimakaza umuco wo gukemura amakimbirane mu bwumvikane, kugabanya igihe n’ikiguzi by’imanza, no gutuma ubutabera burushaho kugera ku baturage mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Photos:

[fluentform id="3"]