U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga muri serivise zo gutanga ubutabazi bw’ibanze kandi bwihuse, aho ruteganya gufungura ishuri rya mbere ryihariye ryigisha uwo mwuga, rikazajya ryakira abanyeshuri 100 buri mwaka, aho bazajya barangiza bafite impamyabushobozi yo ku rwego rwa dipolome.
Iri shuri rizaba kimwe mu bikorwa bikomeye biri muri gahunda yo kuvugurura serivisi z’ubutabazi bwihuse mu buvuzi (EMS), Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gushyira mu bikorwa muri cyumweru gishize, mu rwego rwo kunoza uburyo abantu bahabwa ubufasha igihe bahuye n’ibibazo by’ubuzima byihutirwa.
Abaziga muri iri shuri bazahabwa ubumenyi bwihariye bwo gutabara abantu bari mu kaga, kubafasha mu gihe bataragezwa kwa muganga no kubitaho mu gihe cyo kubajyana kwa muganga, hagamijwe kongera amahirwe yo kurokoka no kugabanya ingaruka ziterwa no gutinda kubona ubufasha.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko aya mavugurura agamije kongera abakozi bafite ubumenyi mu gutanga ubutabazi bwihuse, ku buryo mu 2030 buri modoka y’imbangukiragutabara izaba ifite abakozi batandatu babihuguriwe.
Minisiteri y’Ubuzima yatangije iyi gahunda ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, mu gikorwa cyo kwimakaza siporo n’imibereho myiza y’abaturage, kizwi nka Car Free Day.
Mu ntego zaryo harimo kugabanya igihe imodoka z’imbangukiragutabara zimara zigera ku muntu ukeneye ubufasha, ku buryo mu Mujyi wa Kigali zizajya zihagera mu minota 10 mu gihe mu tundi turere zizajya zihagera mu minota 20.
Kuri ubu abakeneye imbangukiragutabara bo mu Mujyi wa Kigali ibageraho mu minota 15 ivuye kuri 43 yariho mu 2023 mu gihe mu Ntara ikugeraho mu minota 45 ibuye ku masaha abiri n’igice byariho mu myaka itatu ishize.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko bateganya ko mu 2030 hazaba hari imodoka imwe y’imbangukiragutabara ku bantu 20.000, hakongerwa imodoka zihariye zo gutabara impinja zikivuka, abantu bafite indwara zandura n’izagenewe gutwara abantu benshi.
Uretse imodoka, hazifashishwa amapikipiki, ubwato n’indege mu kugeza ubutabazi ku bantu, bitewe n’aho baherereye n’ubwoko bw’ubufasha bakeneye.
Ikoranabuhanga na ryo rizagira uruhare muri iyi gahunda, aho imodoka z’imbangukiragutabara zizajya zikurikiranwa mu gihe nyacyo hakoreshejwe GPS, binyuze muri sisitemu ya eBanguka. Hazanifashishwa ubwenge buhangano mu gufasha abatanga ubutabazi gufata ibyemezo no kunoza imikorere.
Mu rwego rwo kongera ubumenyi bw’abari mu nzego z’ubuvuzi, abakozi bo mu bigo nderabuzima n’ibitaro 69 bazahabwa amahugurwa y’ibanze yo gutanga ubutabazi bwihuse, kugira ngo bongere ubushobozi bwo gufasha abantu bahuye n’ibibazo byihutirwa by’ubuzima.
U Rwanda kandi ruteganya guhugura abaturage 2.000 bo mu bice bitandukanye ku buryo bw’ibanze bwo gutabara, bakazaba abambere gufasha umuntu uri mu kaga mbere y’uko abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi bahagera.
Ayo mahugurwa azatangirira mu Mujyi wa Kigali, ahabwe abapolisi, abamotari n’abacuruzi bo mu masoko, kugira ngo babashe gutanga ubufasha bw’ibanze mu gihe bahuye n’uwagize ikibazo cyihutirwa cy’ubuzima.
Iyi gahunda igamije gushimangira ko ubutabazi bwihuse budakwiye gutangirira kwa muganga gusa, ahubwo ko bukwiye gutangirira aho umuntu agiriye ikibazo, kugira ngo abone ubufasha mu gihe gito kandi amahirwe yo kurokoka arusheho kwiyongera.











