sangiza abandi

Minisitiri Nsengiyumva yasabye Afurika kwishakamo ibisubizo mu buvuzi idategereje inkunga z’amahanga

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu gushaka ubushobozi bw’imbere mu gihugu bwo gutera inkunga inzego z’ubuzima, aho gukomeza kwishingikiriza ku nkunga z’amahanga zigenda zigabanuka.

Yabigarutseho ubwo mu Nama Mpuzamahanga ya Gatanu yiga ku Buzima Rusange muri Afurika (CPHIA 2026), iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia, aho ahagarariye Perezida Paul Kagame. Iyi Nama iri kwiga ku ngamba zo guteza imbere ubuvuzi no kongera ubushobozi bw’ibihugu mu nzego z’ubuzima.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko inkunga z’amahanga ziri kugabanuka mu rwego rw’ubuzima nyamara indwara n’ibindi bibazo by’ubuzima bikomeje kwiyongera, bivuze ko ibihugu bya Afurika bigomba kwishakamo ibisubizo birambye.

Yagize ati: “Ntidushobora gukomeza kwishingikiriza ku bandi kugira ngo badukemurire ibibazo by’ibanze by’ubuzima. Afurika igomba kwishakamo ubushobozi bwo gutera inkunga inzego zayo z’ubuzima.”

Yasobanuye ko ibi bidasobanuye guhagarika ubufatanye n’amahanga, ahubwo ko hakenewe ubufatanye bushya, aho Afurika ari yo yigenera ibyihutirwa n’ibikenewe, abafatanyabikorwa bakayunganira mu kubishyira mu bikorwa.

Mu ngero yatanze, ku Rwanda yagarutse kuri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), avuga ko mu myaka isaga 25 imaze gufasha Abanyarwanda kugera kuri serivisi z’ubuvuzi, ku buryo abarenga 89% bamaze kuyitabira.

Yavuze ko kuva mu 2000, impfu z’impinja zagabanutse zikava kuri 107 zigera kuri 27 ku bana 1.000 bavuka ari bazima, mu gihe impfu z’ababyeyi babyara zagabanutse zikava ku 1.071 zikagera kuri 149 ku babyeyi 100.000. Icyizere cyo kubaho na cyo cyarazamutse aho cyavuye ku myaka 50 kigera kuri 70,5.

Minisitiri w’Intebe kandi yagaragaje ko ubunararibonye u Rwanda rwungukiye mu guhangana n’icyorezo cya Marburg mu 2024 bugaragaza akamaro ko kugira inzego z’ubuzima zifite ubushobozi mbere y’uko ibibazo byaduka.

Yavuze ko abajyanama b’ubuzima bapimye abantu basaga miliyoni 9,5 mu gihugu cyari gituwe n’abaturage hafi miliyoni 14, icyorezo kikagenzurwa mu mezi atatu.

Yagize ati: “Ubushobozi bwo gupima indwara, gukurikirana uko zikwirakwira, kugira abakozi babifitiye ubumenyi no gutabara mu bihe byihutirwa bigomba kuba ibintu bihoraho mu nzego zacu z’ubuzima, aho kuba ingamba zifatwa gusa habaye ikibazo.”

Yashimangiye kandi ko Afurika ikwiye gushora imari mu nganda zikora imiti n’inkingo, guteza imbere ikoranabuhanga no guhuriza hamwe amasoko kugira ngo ibihugu bigabanye kwishingikiriza ku bicuruzwa bituruka hanze yayo.

Yasabye ibihugu bya Afurika gufatanya mu kubaka inzego z’ubuzima zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bw’ubuzima, ashimangira ko iterambere ry’ubuvuzi bw’uyu mugabane rizashingira ku byo ibihugu bizageraho byishyize hamwe.

Minisitiri Nsengiyumva yasabye Afurika kwishakamo ibisubizo mu buvuzi idategereje inkunga z’amahanga

Photos:

[fluentform id="3"]