sangiza abandi

RIB yasabye abantu kugira amakenga y’ababasaba kugura amagare akoresha amashanyarazi

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abaturarwanda kwitondera amatangazo akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ashishikariza abantu kugura amagare akoreshwa n’amashanyarazi (e-bikes) ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Mu butumwa yanyujije kuri X ku wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2026, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko hari abantu b’abatekamutwe bari gukoresha ayo matangazo mu buriganya, basaba abantu kubanza kwishyura amafaranga babizeza ko amagare bazayagezwaho mu gihe gito, nyamara bagamije kubariganya.

Yagize ati “RIB iragira inama buri wese kugira amakenga, gushishoza no kubanza kugenzura neza uwamamaza n’aho ubucuruzi bwe bushingiye ndetse n’ibyo yamamaza mbere yo kohereza amafaranga.”

Yakomeje agira ati “Muzirikane ko ibintu byose byamamazwa ku mbuga nkoranyambaga ko iteka biba atari ukuri.”

RIB yasabye abantu kudashukwa n’amafoto meza cyangwa igiciro gito, kuko ari uburyo bumwe abatekamutwe bifashisha bareshya abo bashaka gushuka.

RIB kandi yasabye abaturarwanda kwirinda uburiganya, kurinda amafaranga yabo bakomeza kumva ubutumwa babwirwa n’inzego zibishinzwe mu kwirinda kugwa mu mutego w’abatekamutwe.

Photos:

[fluentform id="3"]