sangiza abandi

Afurika y’Epfo: Umunyarwandakazi yahawe igihembo cy’indashyikirwa

sangiza abandi

Umunyarwandakazi Dr Claudine Nkeragutabara Ndimurukundo yahawe igihembo cy’umuntu wakoze ubushakashatsi bw’indashyikirwa ku rwego rwa dogitora (Best Doctoral Student Award), mu bihembo bya 2026 bya CSIR Excellence Awards byatangiwe muri Afurika y’Epfo, ashimirwa 

Dr Nkeragutabara yakoze ubushakashatsi ku mikorere y’uturemangingo duto tuba mu rwungano ngogozi rw’umuntu n’isano bifitanye n’imirire n’ubuzima.

Iki gihembo yagishyikirijwe ku wa 20 Ugushyingo 2026, mu muhango wabereye muri CSIR International Convention Centre, utegurwa n’Urwego rwa Afurika y’Epfo rushinzwe Ubushakashatsi mu Bumenyi n’Ikoranabuhanga (Council for Scientific and Industrial Research – CSIR).

Mu butumwa Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimiye Dr Claudine kuri iki gihembo, ivuga ko ari ishema ku Rwanda kubona Umunyarwandakazi agira uruhare mu guteza imbere ubushakashatsi n’ubumenyi muri Afurika y’Epfo.

Ambasade yagaragaje kandi ko iki gihembo ari amahirwe yo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo mu bushakashatsi no guhanga udushya.

Dr Nkeragutabara afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’uturemangingo ndangasano (Human Genetics), yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand (University of the Witwatersrand) yo muri Johannesburg mu 2025.

Ubushakashatsi yakoze mu gihe cya dogitora bwibanze kuri mikorobe zitandukanye ziba mu rwungano ngogozi rw’umuntu, zizwi nka gut microbiome, n’uburyo imirire, imibereho, ubuzima ndetse n’ubukungu bigira isano n’imiterere n’ubwinshi bwazo.

Ubu bushakashatsi bwari bufite umutwe ugira uti: “Snapshot of the gut microbial diversity of an urban South African population in relation to diet, lifestyle, health and socioeconomic status”, bukaba bwarakorewe ku bantu 220 bakuru batuye mu mijyi yo muri Afurika y’Epfo.

Mu byo bwagaragaje harimo isano iri hagati y’imiterere y’izo mikorobe n’imyaka y’umuntu, igitsina, ibiro ugereranyije n’uburebure bwe (Body Mass Index), inkomoko ye, imirire n’imibereho yo mu mijyi.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bishobora gufasha mu gusobanukirwa neza uko imirire n’imibereho bigira uruhare ku buzima bw’urwungano ngogozi, ndetse bigatanga amakuru yafasha mu gutegura ingamba z’ubuvuzi zijyanye n’imibereho n’ibyifuzo by’abaturage bo muri Afurika.

Nyuma yo kubona impamyabumenyi y’ikirenga, Dr Claudine akomeje ibikorwa by’ubushakashatsi mu cyiciro cya nyuma ya PhD mu bijyanye n’ubushakashatsi no guhanga udushya mu bumenyi bw’ubuzima muri Kaminuza ya Witwatersrand.

Yatoranyijwe kandi mu bahabwa buruse y’ubushakashatsi bw’icyiciro cya nyuma ya PhD ya 2026, itangwa n’Ikigo cya Afurika y’Epfo gishinzwe Ubushakashatsi (National Research Foundation – NRF), mu rwego rwo guteza imbere udushya.

Ibihembo bya CSIR Excellence Awards bitangwa buri mwaka hagamijwe gushimira abashakashatsi, abahanga n’abandi bagize uruhare mu guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya bifasha gukemura ibibazo byugarije sosiyete.

Umunyarwandakazi Dr Claudine Nkeragutabara Ndimurukundo yahawe igihembo cy’umuntu wakoze ubushakashatsi bw’indashyikirwa ku rwego rwa dogitora

Photos:

[fluentform id="3"]