Ihuriro ry’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ryasabye abakoresha bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera guhindura imyumvire, bakagirira icyizere abantu bafite ubumuga bakabaha akazi, bakanashyiraho ibikorwaremezo n’uburyo buborohereza kugakora neza.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, ubwo hatangizwaga urubuga rw’igihugu ruhuza abikorera mu guteza imbere umurimo n’ubukungu budaheza abantu bafite ubumuga, ruzwi nka The National Business and Disability Network (NBDN).
Uru rubuga ruzayoborwa na NUDOR ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Urugaga rw’Abikorera (PSF), imiryango mpuzamahanga itari iya Leta n’abandi bafatanyabikorwa.
Rufite intego yo kongera amahirwe y’akazi, kwihangira imirimo no guteza imbere ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga mu bukungu bw’igihugu.
Ruzafasha abakoresha gushyiraho uburyo bwo guha akazi abantu bafite ubumuga nta vangura, kunoza aho bakorera kugira ngo haborohereze, kubaha ibikoresho n’ubundi bufasha bakenera mu kazi, ndetse no kubongerera amahirwe yo kwimenyereza umwuga no kuzamuka mu ntera.

Imyumvire ikiri imbogamizi mu kubona akazi
Umujyanama wa NUDOR mu bijyanye no guteza imbere umurimo udaheza abantu bafite ubumuga, Izere Emmanuel, yavuze ko uru rubuga rwashyizweho mu rwego rwo gukemura imbogamizi zitandukanye zituma abantu bafite ubumuga batabona amahirwe angana n’ay’abandi ku isoko ry’umurimo.
Yagaragaje ko imwe mu mbogamizi zikomeye ari imyumvire y’abakoresha bagishidikanya ku bushobozi bw’abantu bafite ubumuga, aho hari abakeka ko badashobora gukora imirimo imwe n’imwe kubera ubumuga bafite.
Hari kandi ikibazo cyo kutabona amakuru ahagije ku myanya y’akazi, kubura uburyo bwihariye bubafasha mu kazi no mu bizamini by’akazi, ndetse n’amabwiriza y’ibigo bitarashyirwamo neza ihame ry’ubudaheza.
Yagize ati: “Hari umuntu ubona ufite ubumuga agahita yibaza niba ashoboye. Iyo ni yo mbogamizi ikomeye abantu bafite ubumuga bahura na yo.”
Yatanze urugero ku bizamini byo gushaka abakozi, aho usanga nta buryo bwihariye bwateganyijwe kugira ngo abantu bafite ubumuga na bo babashe kubikora neza no guhatanira imyanya y’akazi.
Yavuze kandi ko hari abashobora gutsinda ibizamini bakabona akazi, ariko bakagorwa no kugakora kubera ko aho bakorera hatateguwe ku buryo buborohereza.
Izere yasabye Leta n’abakoresha muri rusange gushyiraho amabwiriza afasha abantu bafite ubumuga kubona akazi no kunoza aho bakorera, kugira ngo na bo babashe gukoresha ubushobozi bwabo.
Ati: “Icya mbere ni ukwizera abantu bafite ubumuga bakabaha akazi.”

38% by’inyubako rusange ni zo zorohereza abafite ubumuga
Imbogamizi zo kubona ahantu horohereza abantu bafite ubumuga zigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe ku nyubako rusange 30 mu Rwanda, bwagaragaje ko 38% gusa ari zo zujuje ibisabwa kugira ngo abantu bafite ubumuga bw’ingingo bazigeremo kandi baziherewe serivisi bitabagoye.
Ibi bivuze ko izindi nyubako zakoreweho igenzura zigifite ibibazo by’imiterere bibangamira abantu bafite ubumuga mu kuzikoresha no kubona serivisi zitangirwamo.
NUDOR yanagaragaje ko hakenewe ingamba zishishikariza abikorera n’abandi bakoresha guha akazi abantu bafite ubumuga, zirimo kugabanyirizwa imisoro cyangwa izindi nyungu zafasha ibigo kuborohereza mu kubaha akazi no kubategurira aho bakorera.
Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru wa NUDOR, Dr. Mukarwego Betty, wavuze ko nubwo u Rwanda rufite politiki n’amategeko ateganya uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, hakiri icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo, cyane cyane mu bijyanye n’imyumvire y’abakoresha.
Yavuze ko bamwe mu bakoresha bagifite imyumvire yo kubona abantu bafite ubumuga nk’abadashoboye, mu gihe abandi batagira ubushake buhagije bwo kunoza aho bakorera kugira ngo na bo babashe kuhakorera nta mbogamizi.
Ati: “Amategeko abisobanura arahari ariko imyumvire y’abantu ntirahinduka neza.”
Ku ruhande rw’Urugaga rw’Abikorera (PSF), rwijeje ubufatanye n’izindi nzego mu gushakira ibisubizo izo mbogamizi, hagamijwe kongera amahirwe y’akazi ku bantu bafite ubumuga no gufasha abakoresha gushyiraho uburyo buborohereza mu kazi.
Ishyirwaho ry’uru rubuga rishingiye ku cyerekezo cy’u Rwanda cyo kubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, guteza imbere ubukungu budaheza no guha buri wese amahirwe angana ku isoko ry’umurimo.
Intego ni uko abantu bafite ubumuga batagarukira gusa ku guhabwa uburenganzira mu mategeko, ahubwo babona amahirwe afatika yo gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bwabo, bakagira uruhare mu iterambere ry’ibigo bakorera n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.








