Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite iri mu ngendo mu gihugu hagamijwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu yo Kwegereza Ubuyobozi n’Ubushobozi Abaturage yo mu 2021.
Iki gikorwa kiri gukorwa kuva ku wa 14 kugeza ku wa 21 Nyakanga 2026, kigamije guha Abadepite ishusho nyayo y’ibimaze kugerwaho kuva iyi Politiki yemejwe, imbogamizi zikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, ndetse n’ibikwiye kurushaho kwitabwaho kugira ngo abaturage bahabwe serivisi zinoze, zitangirwa mu mucyo kandi zishingiye ku byo bakeneye.
Muri izi ngendo, Abadepite bazasura ahatangirwa serivisi zitandukanye bareba imikorere ya sisitemu z’ikoranabuhanga zifasha mu itangwa rya serivisi zegerejwe abaturage.
Bazagirana kandi ibiganiro n’abayobozi b’Uturere, Imirenge n’Utugari, abafatanyabikorwa mu iterambere, ndetse n’abahagarariye ibyiciro bindukanye y’abaturage, kugira ngo bahabwe amakuru uruhare ku buryo iyi Politiki ishyirwa mu bikorwa n’abigiramo kandi abaturage bayungukiramo ku rwego rw’ibanze.
Abadepite bazagera mu Turere 12 two mu Ntara enye z’Igihugu, ndetse no mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, bikazafasha Komisiyo kubona ishusho rusange y’itangwa rya serivisi haba mu mijyi no mu cyaro.
Politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage ni gahunda ya Leta y’u Rwanda igamije guha abaturage uburenganzira n’ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ryabo no gufata ibyemezo. Ifasha mu kwihutisha serivisi, gushyiraho ubuyobozi n’ibindi.








