Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026 ni bwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027 n’ingamba zo mu gihe giciriritse za 2026/2027-2028/2029.
Ubwo Inteko Ishinga Amategeko yagezwaho iyi mbanzirizamushinga, Abadepite bagaragaje impungenge zerekeye ku kuba ingengo y’imari igenerwa urwego rw’ubuhinzi izagabanuka nyamara ari rumwe mu ziteza imbere ubukungu bw’igihugu ndetse n’abaturage muri rusange.
Abadepite babajije Minisitiri Murangwa impamvu ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi izagabanuka mu myaka itatu yikurikirana nyamara ahubwo yakabaye yongerwa kuko uru rwego ari rumwe muzifatiye runini ubukungu bw’igihugu n’imibereho by’igihugu.
Ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi izagabanukaho arenga miliyari 100 Frw aho izava kuri miliyoni 352$ umwaka ukurikiyeho ikagera kuri miliyoni 243$ hanyuma undi ukazaba 255$, ibyo abadepite bagaragaje nk’ikibazo ku izamuka ry’ubukungu bw’igihugu.
Mu gusuziba iki kibazo, Minisitiri Murangwa yavuze ko iri ganuka ry’ingengo y’imari yagenewe ubuhinzi nta ngaruka rizagira haba ku buhinzi nyirizina ndetse no ku bukungu bw’igihugu, agaragaza ko nubwo yagabanutse ariko ibikorwa n’imishinga byo muri uru rwego byo bikomeje kwiyongera.
Murangwa yagize ati “ Hari igihe amafaranga agabanuka ariko ibikorwa byo bitagabanuka kuko mu buhinzi harimo imishinga minini tutararangiza kugira ngo tuyishyire muri gahunda ku buryo yagenerwa ingengo y’imari ariko iyo irangiye tugenda tuyongeramo.”
Mu ngengo y’imari ya 2026-2027, mu rwego rw’ubuhinzi hazibandwa ku bikorwa birimo gutangira ifumbire n’imbuto z’indobanure ku gihe, gushyira imbaraga mu gutubura imbuto z’ibihingwa by’ingenzi harimo ibigori, soya, ingano, ibirayi, umuceri, imyumbati n’ibishyimbo.
Hari kandi kwagura ingano y’ubuso bwuhirwa mu gihugu no kubaka ubuhunikiro bw’imyaka mu rwego rwo kugabanya umusaruro wangirika utaragezwa ku isoko bitewe n’ibura ry’ibikorwaremezo.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 izagera kuri miliyari 7.796,3 Frw, ikaziyongeraho miliyari 844,2 Frw ugereranyije na miliyari 6.952,1 Frw ziri mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026.
Mu mwaka w’ingengo y’imari uzatangira muri Nyakanga 2026, amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 5,273.8 Frw, harimo miliyari 4,429.1 Frw azava mu misoro n’andi miliyari 582.4 Frw atari imisoro. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 548.3 Frw; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 1,974.1 Frw.
Miliyari 4,779.1 Frw zizakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe. Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 3,017.2 Frw.











