Abagororwa bafungiye mu Igororero rya Nyarugenge bakorewe ibirori bibafasha kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, byateguwe ku bufatanye bw’Urwego Rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS) n’abandi bafatanyabikorwa.
Ibi birori byabaye ku wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, byitabirwa b’abayobozi batandukanye barimo aba RCS, Minisiteri y’Ubutabera n’Umuryango Ikiraro Nyarwanda giharanira Ubutabera, hagamijwe gutanga ibyishimo kuri aba bagororwa no kubibutsa ko bafite uburenganzira nk’ubwabandi.
Muri ibi birori, byabereye muri gereza ya Mageragere, abagororwa bataramiwe n’itsinda ry’ababyinnyi baturutse hanze, ndetse mu mashusho yagiye hanze agaragaza abarimo umunyamakuru Fatakumavuta ari gususurutsa nk’umushyushyarugamba.
Muri iki gikorwa kandi, abagore n’abana nibo bahawe umwihariko kuko aribo bahura n’ibibazo birimo nko kudasurwa nk’uko bikorerwa abagabo, bikabaviramo kwiheba no kwitakariza icyizere.
Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera, Wibabara Charity, asaba abafite ababo bafungiye Mageragere kujya babasura kuko bibagarurira icyizere cy’ubuzima.
Ati” Byagiye bigaragara ko mu gusura abagabo, iyo bagonganye n’amategeko bakaza mu magororero barasurwa, abagore babo barabasura, abana babo barabasura n’abavandimwe ariko abagore iyo bagonganye n’amategeko abagabo babo ntibabasura kandi wibuke yuko uyu ni umubyeyi w’igihugu.”
Muri iri gororero rya Nyarugenge harimo imfungwa n’abagororwa 10,624 barimo abagore 1,299 harimo n’abafite abana 114.
Umuyobozi w’abagororwa, yashimiye Leta y’u Rwanda irangajwe na Perezida Paul Kagame, avuga ko nubwo bafunze ariko ari ni ingenzi kugira igihugu kidaterera iyo, ahubwo abakoze amakosa bakayahanirwa.
Ati” Nta muntu numwe muri mwe waba mu gihugu kidahana nubwo turi ahangaha, ntawakifuza kubyara umwana we afatwa ku ngufu agifite imyaka ibiri ngo areke guhanwa, ntawakifuza kuba mu gihugu umuntu ajyana telefone agahura n’abashikuzibikarangirira aho adahanwe, nta wakifuza kuba ahantu bacuruza ibiyobyabwenge bikarenzwa amaso ntihagire igikorwa.”
Yakomeje agira ati” Nubwo turaha tuzirikana agaciro kubutabera, mu mutubwirire ko tutari abarakare, ntabwo turi abarakare rwose, ahubwo turashima gahunda z’itandukanye ziriho z’ubutabera.”
Yakomeje asaba Minisiteri y’Ubutabera, kubagereza ubutumwa kuri Perezida wa Repubulika, bamumenyesha ko nabo bifuza ko abasura, anashima ko mu minsi ishize basuwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille.
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’Amagororero igamije guhindura uburyo bwo guhana, bikava mu gufunga gusa, ahubwo hagashyirwa imbaraga mu kubafasha guhindura imyitwarire.














