sangiza abandi

Abahinzi n’aborozi bahawe umukoro mu kubaka ubukungu bw’u Rwanda

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, yasabye ko abahinzi n’aborozi barushaho kwitabira imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko nubwo abamurika basaga 500 ari intambwe ishimishije, ari bake ugereranyije n’abamaze gutera imbere muri ibi bikorwa.

Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025, ubwo hasozwaga ku mugaragaro imurikabikorwa rya 18 ryabereye ku Mulindi mu karere ka Gasabo.

Mu ijambo rye, Rwigamba yashimiye abagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’iri murikabikorwa ryamaze iminsi 10, kuva tariki ya 18 kugeza kuya 27 Kamena 2025.

Yashimangiye ko uyu mwaka wagenze neza kurusha iyindi myaka, ariko asaba ko n’abandi bafite ibikorwa by’indashyikirwa mu buhinzi n’ubworozi batinyuka bagatangira kumurika ibyo bakora.

Ati” Ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma tukazana ubuhinzi n’ubworozi bwose hano, buke bushoboka. Abamurika barenga 500 ni bake ugereranyije n’abahinzi n’aborozi Bahari bamaze kugera ku bikorwa bifatika, bafite udushya, bagira uruhare mu gutuma ubuhinzi n’ubworozi bigira uruhare mu bukungu bw’igihugu.”

Rwigamba yanatangaje ko hari icyifuzo cyo kongera igihe cy’iri murikabikorwa kikagera ku kwezi, hagamijwe guha umwanya uhagije abamurika ndetse n’abasura kugira ngo bungukirwe n’amahirwe n’ubumenyi bikubiyemo.

Imurikabikorwa ry’uyu mwaka ryabaye irya 18 kuva ritangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu 2003, rikaba ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Duteze imbere guhanga udushya n’ishoramari, nk’inkingi z’ubuhinzi n’ubworozi bidahangarwa n’ibihe.”

Iri murikabikorwa ryagaragaje imibare ishimishije, kuko ryitabiriwe n’abamurika barenga 500, ndetse n’abasura ibimurikwa barenga ibihumbi 60, ari ubwiyongere bwa 50% ugereranyije n’umwaka ushize.

Ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo abikorera, imiryango mpuzamahanga, abashakashatsi, urubyiruko, ndetse n’abaturutse mu bihugu birimo Gabon, Ubuhinde, Tanzania na Uganda.

Shirimpumu Jean Claude, uhagarariye abamuritse akaba n’Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi n’aborozi mu rugaga rw’abikorera (PSF), yashimye uburyo ikoranabuhanga rimaze gushinga imizi mu buhinzi n’ubworozi, anagaragaza ko abamuritse batunguwe n’uko bungutse ubumenyi n’inama nyinshi bakesha abasura ibimurika.

Ati” Tugenda twiyungura ubumenyi kuko mu badusura harimo abatugira inama, batugaragariza ibyo twakora neza kurushaho, ibi byose bidufasha guteza imbere imishinga yacu.”

Yatanze icyifuzo cy’uko hakongerwa amamurikabikorwa mato atandukanye hirya no hino mu gihugu, ndetse hanatekerezwa uburyo abamurika bafashwa kubona inguzanyo zoroheje z’imari kugira ngo bashobore guteza imbere ibikorwa byabo.

Imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ni urubuga rukomeye mu guhuzwa kw’abahanga udushya, abahinzi n’aborozi ndetse n’abandi bafite uruhare mu iterambere ry’uyu mwuga, rikanabafasha gusangira amakuru n’ubunararibonye butuma ubuhinzi n’ubworozi bikomeza kuba inkingi y’iterambere ry’igihugu.

UMWANDITSI: Maurice IKUZWE MBABAZI

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka