Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko umubare w’abarwayi bakirwaga mu bigo by’ubuvuzi kubera ibibazo bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge wagabanutseho hafi 80% mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, nyuma y’ingamba zo guhagarika izi nzoga.
Ibi yabigarutseho mu biganiro yagiranye n’abagize Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Igihugu ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO), byibanze kuri politiki yo kurwanya ikorwa n’ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko ingaruka z’izi nzoga zari zatangiye kugaragara mu mavuriro, cyane cyane mu bantu bakomeretsanyaga cyangwa bakarwana nyuma yo kunywa.
Yagize ati: “Nko kwa muganga ubona ko abakomeretsanyaga, abazaga bateranye ibyuma cyangwa barwanye kubera ibyuma byagabanutseho hafi 80%.”
Yongeyeho ko inzego z’ubuzima zikomeje gukusanya imibare kugira ngo ziyihuze n’iy’inzego z’umutekano, zirimo Polisi y’u Rwanda na RIB, harebwe uko ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byagabanutse nyuma y’izi ngamba.
Abaturage bagaragaza impinduka mu mibereho
Bamwe mu baturage bagaragaje ko guhagarika inzoga zitujuje ubuziranenge byagize uruhare mu guhindura imibereho y’imiryango, cyane cyane mu kugabanya amakimbirane no gufasha bamwe mu banywaga inzoga gukoresha amafaranga mu bindi bikenerwa.
Umurerwa Speciose yavuze ko mbere amafaranga yakoreshwaga mu kugura inzoga yatumaga mu ngo habura ibikenerwa by’ibanze, ariko ko ubu hari impinduka yatangiye kugaragara.
Yagize ati: “Uwanywaga inzoga asigaye ayagura umwenda wo kwambara, ya mironko y’ibishyimbo ntikibura mu rugo.”
Kamonyo Straton, utuye mu Karere ka Gasabo, na we yavuze ko imyitwarire y’abaturage yahindutse, cyane cyane ku bari basanzwe banywa inzoga nyinshi.
Yagize ati: “Kugeza uyu munsi abajyaga baza gukoresha inama muri uyu murenge basangaga abasinzi ari benshi, ariko kugeza uyu munsi uce mu bantu bose urebe abantu barahindutse.”
NFPO ntiyumva uburyo inganda zakoraga izi nzoga nk’aho byemewe
Muri ibi biganiro, Minisitiri w’Ubuzima yagaragaje ko mu Rwanda hari inganda zisaga 250 zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe abandi bashoramari basaga 200 bari barasabye Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) uburenganzira bwo gufungura izindi nganda nk’izo.
Iyi mibare yatumye bamwe mu bagize NFPO bibaza ku mikorere y’inzego zari zifite inshingano zo kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda n’ibituruka hanze yarwo.
Umuvunyi wungirije, Hon. Mukama Abbas, yavuze ko hakwiye gukurikiranwa uburyo izo nganda zabashaga gukora no gukomeza gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge. Yagaragaje ko ruswa na yo ishobora kuba yaragize uruhare mu kudakorwa neza kw’igenzura.
Yagize ati: “Wasanga harimo na ruswa, kuko ntabwo wareba izo nganda zose mu Rwanda hose, imibare Minisiteri iduhaye, ngo utahita wibaza impamvu iyi mibare igaragaza ibyago nk’ibi, bagafata igihe cyo gukora igenzura.”
Yashimye ingamba Leta yafashe, asaba ko zidacogora kugira ngo ikibazo cy’izi nzoga kitazongera gukomera.
Visi Perezida wa Sena, Hon. Mukabaramba Alvera, na we yavuze ko kuba hari inganda zisaga 200 zikora inzoga zitujuje ubuziranenge byari bikwiye gutuma inzego zibishinzwe zongera imbaraga mu kugenzura ibikorwa byazo no mu gutanga impushya zo gukora.








