Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2026, ikipe ya APR FC yakoze igikorwa cyo gupima abakinnyi bayo ibipimo bitandukanye by’ubuzima nk’uko bisanzwe bikorwa mbere y’uko umwaka w’imikino utangira ku bitaro bikuru bya Gisirikare i Kanombe.
Mu bipimo by’ubuzima abakinnyi bafashwe harimo umuvuduko w’amaraso, imikorere y’umutima, isuzuma ry’ibiyobyabwenge mu mubiri, ndetse n’ibindi bipimo by’ingenzi bigamije kumenya uko ubuzima bw’abakinnyi buhagaze.
Iki gikorwa cyo gupima abakinnyi gikorwa hagamijwe kwemeza ko abakinnyi bose bafite ubuzima buzira umuze bubafasha gutangira imyitozo n’amarushanwa bameze neza.
📋 PRESS RELEASE
— APR F.C. Official (@aprfcofficial) July 14, 2026
Squad health check ✅
APR FC players underwent comprehensive medical examinations at the Rwanda Military Referral and Teaching Hospital, Kanombe today covering cardiac evaluations, blood pressure assessments, and drug screening [ dopping] among other tests.
A… pic.twitter.com/UrvTFCP3B8








