Mu rwego rwo gukomeza kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize hatangijwe gahunda yo guteza imbere uburezi bw’umukobwa, umuryango Imbuto Foundation wahembye abandi bana b’abakobwa batsinze neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza muri Rulindo na Kayonza.
Iki gikorwa cyabaye ku wa kabiri, tariki ya 10 Kamena 2025, abana b’abakobwa bahembwe n’abarangije mu mwaka w’amashuri wa 2023–2024, biga mu ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina riherereye mu Karere ka Rulindo na FAWE Girls School yi Gahini.
Kuri Stella Matutina, hahembwe abana b’abakobwa 5 bahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, mu gikorwa cyakozwe n’Umujyanama Mukuru mu biro bya Jeannette Kagame, Gakuba Jeanne, afatanyije na Tessy Kayitana, umuyobozi muri ibyo biro.
Ni mu gihe, kuri FAWE Girls’ School i Gahini, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, nawe yahembye abana b’abakobwa 9 batsinze neza ibizamini bya Leta.
Iyi gahunda yo guhemba Inkubito z’Icyeza yatangijwe mu mwaka wa 2005 na Madamu Jeannette Kagame, igamije gushishikariza abana b’abakobwa kwiga, gutsinda, kwigirira icyizere no kumva ko bashoboye kugera ku nzozi zabo.
Aba banyeshuri bahembwe Bari mu basaga 471 bashimiwe na Madamu Jeannette Kagame ubwo yahembaga banyeshuri b’abakobwa basaga 123 mu birori byabereye mu Intare Arena I Rusororo ku wa 24 Gicurasi 2025.
Kugeza ubu, abana b’abakobwa barenga 7,600 bamaze guhabwa ibihembo muri iyi gahunda, ikaba ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ireme ry’uburezi bw’umwana w’umukobwa mu Rwanda.
Uyu muryango wa Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame, akaba n’umufatanyabikorwa ukomeye mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa mu Rwanda.


