sangiza abandi

Abandi Banyarwanda 796 bari barafashwe bugwate na FDRL batahutse mu Rwanda

sangiza abandi

Ku mupaka munini uhuza u Rwanda Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo u Rwanda rwakiriye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025 Abanyarwanda 796, bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Aba banyarwanda biganjemo abagore,abana n’abasaza barimo kuza mu byiciro kw’ikubitiro abagera kuri 200 bamaze kugera ku butaka bw’u Rwanda mu gihe imodoka z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNCHR) zikomeje kuzana abandi.

Aba banyarwanda abenshi ntabwo bemera ko bahunze mu 1994 ahubwo berekana ko bagiye nyuma muri 2000 bagiye gushaka ubuzima ariko ntibazi uturere ahubwo usanga bivugira ama komine na perefegitura.

Nyirabukara Dorothe wo muri Rubavu avuga ko bari baragiyeyo gushakisha ubuzima ariko bahababariye biturutse ku mutekano muke waterwaga n’imitwe irimo na FDLR.

Ati “Ngewe nagiye mu gushaka ubuzima nagiye nagurishijebyose njyana n’umugabo ariko nta mahoro twagiriyeyo kuko aho twari dutuye hari umutekano mucye hari wazalendo na FDLR bazaga kutwambura bagafata abagore ku ngufu hari nabo bishe,ndishimira kuba ntashye nsaba n’abasigayeyo gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro.”

Ati “ Navuye mu Rwanda mu 1994 nturutse muri Perefegitura ya Byumba ubuzima bwari bugoranye muri iyi myaka 30 ishize harubwo twabonaga ibyo kurya hakaba nubwo wamara iminsi ntabyo ubona,aba Fdlr babaga baturiho baducucura utwo twakoreye wareba nabi bakakwica kuko niko kazi kabo kwica no kwambura”.

Dr Balinda Oscar umuvugizi wa M23 wungirije yavuze ko kubashakisha bigikomeje kugirango umutekano uboneke.

Ati “Murabibona ko abenshi ari abagore n’abana buriya abagabo n’abasore bari ku rugamba,aba nibo bategurwagamo kuzavamo abarwanyi, urugamba ruracyakomeje nibo dukomeje kurwana nabo muri walikare,Lubero no muri kivu yepfo duhanganye nabo muri Minembwe”.

Yakomeje avuga ko ubushize bazanye 360 kurubu bakaba bazanye 796 kandi ko iki gikorwa kizakomeza kugirango umutekano uboneke.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko Abanyarwanda bari barashimuswe na FDLR bazahabwa ibyangombwa byose, ndetse amahirwe batabonye bakayabona. Yavuze ko abana baziga, abakuru bagafashwa kwiga imyuga kugira ngo bazashore kwiteza imbere.

Ati” Abana banyu bagiye kwiga kandi hari gahunda zo gufasha abantu kwivana mu bukene nka Girinka, ubu mu bihe biri imbere tuzasanga mwarahindutse aborozi b’inka, aborozi b’amatungo magufi.”

Muri rusange, abagera ku 2500 ni bo bifuje gutaha ku bushake nyuma y’igihe kirekire FDLR yarababujije gutaha,abatashye uyu munsi bakaba barimo kujyanwa mu nkambi ya Nyarushishi mbere yo gusubira mu miryango yabo.

Custom comment form

Amakuru Aheruka