Abantu 16 bahitanwe n’impanuka ya bisi itwara abagenzi ya Sosiyete ya International Express yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Karere ka Rubavu.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Saba zo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Gashyantare 2025, ubwo iyi modoka yari igeze mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo.
Ababonye impanuka iba bavuga ko iyi modoka yarenze umuhanda, igenda yibarangura kugera hasi mu gishanga.
Amashusho yasakajwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga yerekana bamwe mu bari bayirimo bagenda bagwa hasi ku musozi, ku buryo yageze hasi nta muntu uyisigayemo.
Amakuru amaze kumenyakana agaragaza ko abantu 16 ari bo bitabye Imana mu gihe abandi bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma y’iyi mpanuka, ubutabazi bw’ibanze bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda ndetse n’abaturage bari hafi aho kugira ngo bashobore kugezwa kwa muganga.




