Abanyamahanga bamaze imyaka mu Rwanda bavuga ko umutekano, imiyoborere myiza n’uburyo Abanyarwanda babakira biri mu byatumye bahafata nk’igihugu cyo kubamo, aho kuba aho gusura gusa.
Umunyamerika Alexis Valery n’umuryango we ni bamwe mu bahisemo kwimukira mu Rwanda. Ku wa 1 Ukwakira 2026, bazaba bamaze imyaka ine batangiye ubuzima bushya mu gihugu.
Alexis avuga ko mbere yo kuza mu Rwanda yabanje gukora ubushakashatsi ku bihugu bitandukanye, asanga u Rwanda ruri mu byari ku isonga mu byo yatekerezagaho.
Mu 2021 yaje kurusura , ahamara igihe avuga ko mu bihe bya COVID-19 yabonye uburyo u Rwanda rwahanganye nayo n’uburyo abaturage bakira abanyamahanga, bituma arushaho kwizera ko ari ahantu heza ho gutura ndetse afata icyemezo cyo kwimurira umuryango we, umugore we n’umuhungu mu Rwanda.
Yabwiye RBA ati “Kuva twagera mu Rwanda nta na rimwe twigeze twicuza cyangwa ngo dutekereze gusubira inyuma”.
Thomas Lamba, ukomoka muri Finland, amaze imyaka 20 atuye mu Rwanda. Avuga ko kuva ku kibuga cy’indege agana kuri Serena Hotel ku nshuro ye ya mbere, uko yabonaga u Rwanda byahise bihinduka.
Thomas, ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko yishimiye kuba mu Rwanda, aho amaze kubaka ubuzima n’umuryango.
Mu 2023, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwakuyeho visa ku baturage b’Afurika, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza no guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo ku mugabane. Kugeza ubu, Minisiteri y’Ubwimukira ivuga ko abaturage b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bashobora kwinjira mu Rwanda nta visa, bakamaramo iminsi 30.
Ibi bibaye mu gihe imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko mu 2024 u Rwanda rwari rufite abimukira bagera kuri 513,300, bangana na 3.6% by’abaturage bose.
Raporo ngarukamwaka ya 2025 yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB mu mpera za Mata 2026, igaragaza ko u Rwanda rwakiriye abashyitsi miliyoni 1.49, bikaba byariyongereyeho 9% ugereranyije n’umwaka wa 2024 aho rwari rwasuwe n’abantu miliyoni 1.36.
Iyi mibare igaragaza ko ku bantu benshi, u Rwanda rutakiri ahantu ho gusura gusa, ahubwo ruri no kuba igihugu bahitamo gukoreramo, guturamo no kubakamo ubuzima.








