sangiza abandi

Abanyarwanda baba Suède na Denmark bizihije umunsi Mpuzamahanga w’umugore

sangiza abandi

Abanyarwanda batuye mu Majyaruguru y’Uburayi , bari muri Suède na Denmark , bifatanyije n’isi yose mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore.

Abanyarwanda batuye muri Denmark ni bo babimburiye abandi mu gutarama no guhiga.

Ambasade y’u Rwanda muri Suède, yatangaje ko ” Kuri uyu munsi Abagore b’Abanyarwanda bo mu Majyaruguru y’Uburayi barazirikana ku ruhare rukomeye bafite mu guteza imbere igihugu cyacu, gusigasira agaciro bahawe, no gukomeza kubaka umuryango utekanye kandi utera imbere.”

Yakomeje iti ” Ishimwe ku buyobozi bw’igihugu cyacu, bwahaye umugore agaciro akwiye, n’amahirwe angana n’ay’umugabo. Ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho mu guteza imbere umugore, gushimira intambwe imaze guterwa, no kwongera imbaraga mu gukomeza urugendo rwo guteza imbere umugore n’umuryango muri rusange. Turizihiza umugore wese, tumwifuriza guhora ajya imbere.”

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka