Mu Karere ka Rubavu hagiye kuba ibirori byo gutanga ibihembo ku banyempano b’umuziki mu byiciro 12, ariko by’umwihariko harebwa ibihangano bimaze imyaka itatu bisohotse n’abahanzi bamaze imyaka 3 bari muri muzika.
Ibi bihembo byiswe ‘Rubavu Music Awards’, bigiye kuba ku nshuro ya mbere byahujwe na Rubavu Talent Detection yari imaze imyaka icyenda itaba muri ako Karere.
Rubavu Music Awards yahujwe na Rubavu Talent Detection yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cya ‘Vision Jeunesse Nouvelle’, Akarere ka Rubavu na Future Novelty Company.
Ni amarushanwa azakorwa hifashishijwe abanyamakuru bakorera mu karere ka Rubavu, bafite uruhare rungana na 50% mu kugena abazahabwa ibihembo andi majwi 50% azatangwa n’abaturage.
Vital Ringuyeneza umuyobozi Mukuru wa Vision Jeunesse Nouvelle avuga ko ikigamije ari ukongera kuzamura umuziki wa Rubavu wari warasubiye inyuma ariko banatanga ubutumwa ku rubyiruko.
Ati’’Dushaka kongera kuzamura umuziki wa Rubavu ukongera ukamenyekana kandi dushake n’urubyiruko rufite impano tunabafashe kuzamura impano zabo kuburyo zabatunga’’
Yakomeje avuga ko gutanga ibihembo bizajyana no gutanga ubutumwa bwo ku gusigasira ubuzima bwo mu mutwe kurwanya ibiyobyabwenge no kwirinda inda ku bangavu.
Dore uko ibyiciro bihagaze:
Best Male Artist
1.FICA MAGIC
2.JOSS KID
3.THE SAME
4.ISHA MUBAYA
5.LIL CHANCE
Best Hiphop Artist
1.JOSS KID
2.THOMSON
3.ROSS KEMPO
4.APPLE GOLD
5.HAJP
Best Female Artist
1.KANYOTA
2.IGENA MARY
3.NOUNOU COLLACHE
4.HOLLY GIGI
M Best Group
1.THE SAME
2.TWIN VIBES
3.ALICE&GERMAINE
Best R&B Singer
1.FICA MAGIC
2.ISHA MAGIC
3.T-BLAISE
4.LIL CHANCE
5.BIGWI GOLD
Best Gospel Artist
1.EV.AMANI
2.BOAZ MUGISHA
3.ELYSE NSENGA
4.ALICE&GERMAINE
Song of the 3years
1.STORY YA BIZI BY JOSSKID
2.KUNDA CYANE BY THE SAME
3.NANA BY FICA MAGIC
4.FALL IN LOVE BY L.CHANCE
5.AKANYENYERI BY ISHA MUBAYA
Video of the 3 years
1.KUNDA CYANE BY THE SAME
