Abapolisi b’u Rwanda 320 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika, basabwe kurushaho gusigasira isura u Rwanda rwubatse mu bikorwa byo kugarura amahoro.
Aba bapolisi bagizwe n’amatsinda abiri: itsinda rya mbere rigizwe n’abapolisi 180 rizakorera mu gace ka Kaga Bandoro, mu gihe itsinda rya kabiri rigizwe n’abapolisi 140 rizajya mu murwa mukuru wa Bangui.
Iri tsinda rishya rizasimbura irindi ryari rimaze umwaka mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Santarafurika.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda Ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano yashimiye aba bapolisi umuhate n’ubwitange bagaragaza mu myitozo n’imyiteguro yabo, anabibutsa ko bagiye guhagararira igihugu cyabo mu ruhando rw’amahanga.
Yabasabye kurangwa n’ubunyamwuga, ubunyangamugayo n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda, kugira ngo barusheho gusigasira isura nziza u Rwanda rwubatse mu bikorwa byo kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga.
Yabibukije ko ubutumwa bagiyemo bugamije kurinda uburenganzira bwa muntu, guteza imbere ituze no gufasha abaturage b’aho bagiye kugera ku mutekano uhamye, bityo bakwiye kwitwararika no guharanira ubufatanye n’izindi nzego bakorana.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Repubullika ya Santarafurika mu mwaka wa 2014, aho kugeza ubu rufite abapolisi bari mu butumwa barenga 690.


