Akanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye, kafatiye ibihano abantu batandatu barimo abayobozi b’imitwe ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya M23, FDLR na Twirwaneho.
Ibi bihano byatangajwe mu itangazo Loni yasohoye ku wa Kane tariki ya wa 16 Nyakanga byafashwe na komite ishinzwe ibihano muri Loni.
Ku ruhande wa M23 Loni yafatiye ibihano; Corneille Nangaa usanzwe ari Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo, Colonel John Imani Nzenze usanzwe ari umukuru w’ubutasi bwa AFC/M23. Loni ivuga ko Nzenze yagize uruhare mu igenamigambi no gushyigikira ibikorwa by’uyu mutwe.
Loni kandi yafatiye ibihano abayobozi babiri b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Abo ni Général de Brigade Sébastien Uwimbabazi na Gustave Kubwayo uzwi ku izina rya ‘Sirkoof’, usanzwe wa FDLR-FOCA akanaba ushinzwe umutwe wa ‘Commando de recherche et d’action en profondeur (CRAP).
Loni ishinja Kubwayo Sirkoof kuyobora ibikorwa birimo kwibasira abasivili, gushimuta abantu hagamijwe kubaka ingurane, no kugira uruhare mu bucukuzi no gucuruza umutungo kamere mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uru rutonde kandi rugaragaraho Colonel Charles Sematama usanzwe ari umuyobozi wa gisirikare w’umutwe wa Twirwaneho ukorera mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo na Muhammed Lumisa’ uvugwa nk’umuyobozi, umuganga ndetse n’ushinzwe ibikoresho n’ubufasha bwo hanze bw’umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces) wo muri Uganda.
Loni ishinja umutwe wa Twirwaneho gukora ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abasivili kuva uyu mutwe washingwa hagati ya 2008 na 2010.
Uretse ibihano byafatiwe abantu ku giti cyabo kuri uru rutonde hagaragaraho ko Loni yanafatiye ibihano imitwe ya AFC/M23.
Abashyizwe kuri uru rutonde bahita bafatirwa ingamba zirimo gufatirwa imitungo yabo aho iri hose ishobora kugerwaho, kubuzwa gukora ingendo mpuzamahanga no gushyirirwaho ingamba zibabuza gutunga cyangwa guhabwa intwaro.








