sangiza abandi

Abasenateri bagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize uruhare mu bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe 

sangiza abandi

Abasenateri bagize Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu bagaragaje ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bibaho ariko ihungabana rituruka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda  1994 yongereye uburemere bwabyo.

Ni ibyo bagarutseho mu nama nyungurabitekerezo ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.  Ni inama iri kubera mu Nteko ya Sena kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Kamena 2025, yitabiriwe n’izindi nzego zirimo n’izubuvuzi. 

Iyi nama igamije kuganira ku miterere y’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, icyakorwa mu kubishakira umuti n’ingamba zihari zo kubyitaho ku buryo burambye.

Senateri Umuhire Adrie, Perezida wa Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, yagarutse ku mpamvu yatumye iyi Komisiyo itegura iyi nama avuga ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bisanzweho ariko byongererwa ubukana n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: ” Ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nazo zigeda zitera indwara z’ ibibazo byo mu mutwe”.

Yagaragaje ko uyu burwayi buturuka ku mateka mu miryango, gukorerwa ihohoterwa, kubura cyangwa gutakaza abo mu muryango wakundaga, gutakaza imitungo cyangwa ibintu by’agaciro wari ufite, uburwayo budakira butuma utabasha kwiyakira , kubatwa n’inzoga n’ibiyobyabwenge n’ibindi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yatangaje ko umuntu umwe muri batanu mu Rwanda yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe. 

Muri ibyo bibazo ibyiganje cyane birimo agahinda gakabije, ubwoba bukabije n’ihungabana, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga n’izindi ndwara zo mu mutwe.

Yanavuze ko kwiga amashuri no kugira ubuzima butekanye hari icyo bifasha mu kugabanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. 

Ati” Zimwe mu ngamba igihugu gifata ni ukugumisha abana mu ishuri, bakiga kugera ku rwego rushimishije”.

Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC bwo mu 2018, bwagaragaje ko abanyarwanda bagaragaweho nibura ikibazo kimwe cy’ihungabana ry’ubuzima bwo mu mutwe, bangana na 20,49%. 

Muri bo, 12% bafite ibimenyetso by’agahinda gakabije, abagera ku 8,1% bahorana ubwoba no guhangayika.

Umwanditsi: Maurice IKUZWE MBABAZI

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka