Inteko Rusange ya Sena yashimye ko ibitekerezo byatanzwe n’Abasenateri byitaweho, harimo kongera ingengo y’imari igenewe ubuhinzi, guhanga imirimo mu rubyiruko, ndetse no gufasha uturere tukigaragaramo ubukene bukabije.
Iyi nteko rusange yateranye kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 Kamena 2025. Abasenateri bashimaga ko ibitekerezo byabo byitaweho, hongerwa ingengo y’imari hagendewe ku bitekerezo yatanze mu mbanzirizamushinga.
Ibyo bitekerezo harimo kongera ingengo y’imari igenewe ingufu kugira ngo icyerekezo cyo kugeza amashanyarazi kuri bose kizagerweho.
Akarere ka Nyamagabe, Gisagara, Rutsiro, Kamonyi, Karongi, na Kayonza, twagaragajwe nk’uturere dufite abaturage bagikennye kurusha ahandi, Abasenateri bashimye ko hashyizweho ingengo y’imari yihariye kugira ngo ibafashe kwihutisha gahunda zigamije gukura abaturage batwo mu bukene.
Ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026 yageze kuri miliyari 7,032.5 Frw, ikaba yiyongereyeho 21% ugereranyije na miliyari 5,816.4 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/2025.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, ubwo yayimurikaga yavuze ko umwihariko w’iyi ngengo y’imari ari uko 91.7% y’amafaranga azakoreshwa muri iyi ngengo y’Imari ari azaturuka mu bushobozi bw’igihugu.
Ibikorwa byahawe umwihariko mu ngengo y’imari ya 2025/2026 birimo kwishyura umwenda w’igihugu, kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali no kwagura ibikorwa bya Rwandair.
Hari kandi gukomeza kugaburira abana ku mashuri, kugura no gutangira ku gihe inyongeramusaruro z’ubuhinzi harimo ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure, n’ingengo y’Imari yagenewe kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI 2025).
Mu rwego rw’abikorera no guhanga imirimo mu rubyiruko, hazibandwa ku kongera ishoramari n’ibikorwaremezo by’ibanze byorohereza abikorera kugana no gukorera mu byanya by’inganda bya Musanze, Muhanga, ahazubakwa ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli bya Ruhanga, kubaka uruganda ruyungurura amazi yakoreshejwe mu ruganda rw’impu rwa Bugesera no kongera ubushobozi icyambu cy’imusozi cya Kigali.
Ibi nabyo Abasenateri barabyishimiye kuko biri mu bizorohereza urwego rw’abikorera ndetse bigatanga imirimo imwe nimwe ku rubyiruko.
Ku bijyanye no guteza imbere imijyi n’imiturire y’icyaro, hazagezwa ibikorwaremezo by’ibanze ahazubakwa amacumbi aciriritse, by’umwihariko muri twa turere twavuzwe hejuru.
Ibindi ni ukwishyura Sitade Amahoro, kuvugurura Inteko Ishinga Amategeko, kwagura Umudugudu w’Icyitegerezo wa Muzo ukava ku nzu 120 ukagera ku 180 no gukomeza gukora ibishushanyo by’ahatuwe mu buryo bw’akajagari mu Rwanda.
Inteko Rusange ya Sena yishimiye ko ibitekerezo byatanzwe n’Abasenateri byitaweho, ibi bikaba bizafasha mu guteza imbere ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza muri uyu mwaka ndetse nutaha wa 2026.
UMWANDITSI: Maurice IKUZWE