Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryahaye abasifuzi 18 b’Abanyarwanda ibirango bibemerera kuzayobora imikino mpuzamahanga mu mwaka w’imikino wa 2026.
Aba basifuzi bashyikirijwe ibi birango n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026.
Wari n’umwanya wo gushimira no gushishikariza aba basifuzi gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga, ubunyangamugayo n’imyitwarire myiza, kuko bazaba bahagarariye u Rwanda mu marushanwa atandukanye ku rwego mpuzamahanga.
Mu bahawe ibirango harimo abasifuzi bo hagati, abo ku ruhande ndetse n’ukoresha ikoranabuhanga rya VAR, bigaragaza ko u Rwanda ruri no gutanga abafite ubumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa mu mupira w’amaguru.
Abasifuzi bo hagati b’abagabo bahawe ibi birango ni Twagirumukiza Abdoul Karim, Ishimwe Jean Claude, Uwikunda Samuel, Rulisa Patience Fidèle na Nsabimana Célestin, mu gihe mu bagore harimo Umutoni Aline na Byukusenge Henriette.
Abasifuzi bo ku ruhande b’abagabo ni Ndayisaba Saïd Hamisi, Mugabo Eric, Karangwa Justin, Mutuyimana Dieudonné, Ishimwe Didier na Habumugisha Emmanuel.
Ni mu gihe abagore ari Murangwa Usenga Sandrine, Umutesi Alice, Mukayirangwa Régine na Akimana Juliette. Hari kandi Mukansanga Salima Rhadia wemerewe gukoresha VAR.







