Icyiciro cya mbere cy’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, basoje imyitozo yo gukoresha intwaro zirasa kure mu kigo cy’amahugurwa cya Bahuma kiri i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Amakuru yibanze avuga ko aba basirikare basoje amasomo kuri uyu wa gatatu, tariki 21 Gicurasi 2025, ariko umubare w’abasoje utaramenyekana kubera umutekano wabo.
Aya makuru akomeza avuga ko abasoje ayo mahugurwa, batojwe amayeri y’intambara hakoreshejwe imbunda za rutura zirasa mu ntera ndende.
Kandi mukuyasoza hatanzwe n’impamyabushobozi mu muhango wayobowe n’umuyobozi wungirije wa zone ya gatatu y’ingabo za FARDC, Gen de Brigade Mbunga Modeste, wabasabye kugira ikinyabupfura no kwirinda gukoresha telephone mu mirwano.
Yagize ati: “Abasirikare barashisha imbunda ziremereye turabakeneye cyane,ahantu hose muzoherezwa, murasabwa kuzagira ikinyabupfura.”
Muri iki kiganiro yanaboneyeho kwibutsa abasirikare kudakoresha telefone igihe bari muri operasiyo za gisirikare, ashimangira ko ari ngombwa kugira ikinyabupfura mu gisirikare, kurangwa n’ubumwe no kubahiriza amabwiriza bahawe n’ubuyobozi.
Ati “Mu gihe cya operasiyo za gisirikare ntimugakoreshe telefone, mushobora guhura n’ikibazo cyo kwerekana aho muhagaze. Tugomba kugaragaza ikinyabupfura aho ari ho hose.”
Aba basirikare basoje nyuma y’icyumweru kimwe hasojwe ikindi cyiciro cy’abasirikare batojwe gukoresha intwaro za mortiers 60mm, 81mm na mm82, bayatozwaga n’ingabo zo mu muryango w’Abibumbye, MONUSCO i Bunia mu ntara ya Ituri.