sangiza abandi

Abasirikare ba RDF basoje amasomo mu mashuri ya Gisirikare muri Jordan n’u Buhinde

sangiza abandi

Abasirikare batatu bo mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo ya gisirikare mu bihugu bifitanye ubushuti n’imikoranire mu bya gisirikare n’u Rwanda birimo u Buhinde ndetse na Jordan.

Ibi birori byabaye mu mpera z’Icyumweru gishize nk’uko byatangajwe n’Ingabo z’u Rwanda.

Lt Col Emmanuel Nsengiyumva yasoje amasomo y’Abofisiye Bakuru (Senior Command and Staff Course) mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Royal Jordanian Command and Staff College ryo muri Jordan.

Uyu muhango wo gusoza amasomo no gutanga impamyabumenyi wabereye muri Jordan ku Cyumweru, tariki ya 14 Kamena 2026.

Witabiriwe na Col Ephraim Ngoga, uhagarariye u Rwanda mu bya gisirikare muri Jordan, wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Maj Gen Yousef Huneiti.

Ni mu gihe ku wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2026, abasirikare babiri ba RDF, Fils Niyikiza na Elie Ndagijimana, bari mu basoje amasomo ya gisirikare ku rwego rwa ba Ofisiye bato, mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Buhinde (Indian Military Academy).

Ibi bikomeje gushimangira ubushake bw’u Rwanda mu guteza imbere amahugurwa n’ubufatanye mu bya gisirikare mu rwego rwo kongera ubushobozi n’ubunyamwuga muri uru rwego.

Ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Jordan ndetse n’u Buhinde bushingiye ahanini ku guhanahana ubumenyi, kongerera ubushobozi abasirikare n’amahugurwa.

Lt Col Emmanuel Nsengiyumva, yasoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare mu gihugu cya Jordan
Fils Niyikiza na Elie Ndagijimana, bari mu basoje amasomo ya gisirikare mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Buhinde

Photos:

[fluentform id="3"]