Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibimenyetso by’ubumenyi bukoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) cyatangaje ko kigiye gufungura ishami mu Karere ka Rubavu, mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubutabera.
Ibi ni ibyatangarijwe mu bukangurambaga “Sobanukirwa RFI 2025” bwabereye i Rubavu muri uku kwezi, bugamije gusobanurira abayobozi n’abaturage serivisi zitangwa n’iki kigo kugira ngo zirusheho kumenyekana no kubageraho byoroshye.
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa, yavuze ko kwegereza abaturage serivisi ari intambwe ikomeye mu guharanira ubutabera bwizewe.
Yagize ati: “RFI yashyiriweho gufasha igihugu kugira ubushobozi bugezweho mu gukemura ibibazo by’ubutabera. Tugomba kwegera abaturage kugira ngo tubafashe kubona ubutabera bwihuse kandi bushingiye ku kuri.”
Kuva mu 2018 kugeza muri Kanama 2025, ikigo cya Rwanda Forensic Institute kimaze kwakira no gukemura imanza 96,989.
Serivisi gitanga zirimo: ibizamini bya DNA, gusesengura ibiyobyabwenge n’imiti, gupima inkomere n’imibiri y’abitabye Imana ndetse no kugenzura ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.
Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimye iki gikorwa, avuga ko ari igisubizo gikomeye ku baturage n’Akarere muri rusange.
Ati “Rubavu ni Akarere gafite abaturage benshi kandi gaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Congo. Kuba RFI igiye kuhafungura ishami bizatuma abaturage babona serivisi mu buryo bwihuse kandi bunoze, bityo bikomeze icyizere mu butabera kandi bifashe mu kurwanya ibyaha bikunze kugaragara hano.”
Uretse Rubavu, RFI irateganya gufungura andi mashami mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Huye, Rusizi (ahazaba amashami abiri, rimwe rikazaba i Gihundwe), Musanze, ndetse no ku bibuga by’indege birimo icya Kanombe na Bugesera.
Binyuze mu itegeko N°41/2016 ryo ku wa 15/10/2016, iyari Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera yagizwe ikigo cya Leta kugira ngo irusheho gutanga serivisi ku nzego z’ubutabera.
Muri 2023 hongeye kuba izindi mpinduka, RFL igirwa Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera kizwi nka RFI, ubushobozi bwayo buragurwa ku buryo uyu munsi itanga serivisi 12 zijyanye n’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.





