sangiza abandi

Abayozi bakuru b’igihugu bemeje ko Perezida Kagame ameze neza ari mu kiruhuko

sangiza abandi

Abayobozi bakuru mu nzego za Leta bahakanye ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Perezida Paul Kagame yaba arwaye, bavuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro ndetse ko nta mungege kuko ameze neza.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Taarifa avuga ko Umuvugizi wa Leta, Yolande Makolo yemeje ko Perezida Kagame ameze neza ari mu kiruhuko gisanzwe cyihariye, nk’uko bisanzwe bigenda nyuma y’akazi kenshi n’inshingano zitandukanye yaba ku rwego rw’igihugu cyangwa mpuzamahanga.

Yolande Makuru yavuze ko ibindi biri gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga ari ibihuha bidafite ishingiro, asaba abaturage kudahungabanywa nabyo.

Ati “Ntimukajye muyobywa n’aya makuru y’ibihuha akwirakwizwa n’abamwanga n’abamurwanya. Nta mpamvu yo kugira impungenge.”

Yakomeje asobanura ko nta gishya kirimo kuba Perezida Kagame atagaragara mu ruhame mu gihe runaka, kuko bimenyerewe ko ajya afata akaruhuko k’igihe gito.

Taarifa yatangaje ko umwe mu bafi bo mu muryango we yabwiye itangazamakuru ati “Ni umuntu nk’abandi. Iyo arangije gahunda nyinshi zitoroshye, afata akanya ko kuruhuka. Nta kidasanzwe kirimo, nta mpungenge zikwiye kubaho.”

Yongeraho ati “Perezida ameze neza, ari mu kiruhuko gisanzwe. Aracyari mu nshingano nk’uko bisanzwe.”

Ubuyobozi bw’igihugu boneraho gusaba abaturage kutajya bitabira gukwirakwiza amakuru adafite ishingiro, ahubwo bakayakurikirana ku mbuga zemewe za Leta.

Bavuga ko gukwirakwiza ibinyoma ku buzima bwe ari ubundi buryo bwo guhungabanya politiki y’igihugu no kuyobya rubanda. Basaba abaturage gutuza no kwirinda kugwa mu mutego w’amakuru y’ibinyoma no kuyamamaza.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka