sangiza abandi

Adel Amrouche yaciye Hakim Sahabo na Rafael York mu Mavubi

sangiza abandi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche, yarahiye ko atazongera guhamagara abakinnyi babiri na Rafael York na Hakim Sahabo kubera imyitwarire ya bo.

Ibi yabitangaje ejo hashize ku wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2025, agaruka ku myiteguro y’umukino wa gicuti uhuza u Rwanda na Algeria kuri uyu wa Kane.

Uyu mugabo yavuze ko yababajwe cyane na York Rafael wa ZED FC mu Misiri utaravuze impamvu (nubwo nyuma bagaragaje ko yavunitse), Hakim Sahabo wa Standard de Liege mu Bubiligi wavuze ko akeneye akaruhuko yahamagaye ariko ntibakwitabira, ikintu yafashe nko gusuzugura ibendera ry’iguhugu.

Ati “Hari ibyo ntishimiye kuko hari imico umuntu akwiriye gukosora igihe yambaye iri bendera. Iri bendera ntabwo ari iryo gukinishwa, nta n’umwe uri hejuru yaryo. Ubwo nabonaga hari abanze guhagararira igihugu, naratunguwe cyane kuko ni ukwirengagiza amateka yacyo.”

“Abo rero ntibakiri inshuti zanjye ntibazigera banaba zo. Nimushake mubyandike mubishyire aho ari ho hose, mubamamaze haba kuri Facebook n’ahandi. Ntibazagaruka na rimwe. Iri bendera rirabaruta cyane. Nta muntu ukina n’ikipe y’igihugu, wenda nimva hano bazagaruka, ariko igihe nkihari mubibagirwe.”

Adel avuga ko agendera intego ze ari ukubaka ku murongo nk’uwa Perezida Kagame, nta mukinnyi kamara.

Ati “Ngendera mu murongo wa Perezida w’Igihugu [Paul Kagame]. Twifuza igihugu gitera imbere, kirimo kubaha no kugikunda. Ndashaka abakinnyi nibashake babe bari hasi ariko bafite umutima. Wa mukinnyi udasaba amafaranga ngo ahagararire igihugu.”

Abandi bakinnyi bahamagawe ntibitabire ninSamuel Gueulette wa RAAL La Louvière mu Bubiligi ufite imvune ndetse na Manishimwe Djabel wangiwe kwinjira muri iki gihugu.

Custom comment form

Amakuru Aheruka